Inkuru igeze ku nyenyerinews nuko Abantu bataramenyekana bagabye igitero kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Ndetse aba polisi 8 bakaba bamaze kubarurwa mu bahasize ubuzima, ubundi kandi harabo ngo batazi aho baherereye.

Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira uwa Gatandatu tariki 16 Mata 2016.

Cyakola Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie yemeje koko ko iki gitero cyagabwe.

Yabwiye abanyamakuru  ko hari abapfuye ariko yirinda kuvuga umubare wabo ndetse nababateye abo aribo.

Meya Sinamenye Jeremie aragira ati “Ni byo koko byabaye; hari abatakaje ubuzima, ubu turi i Bugeshi twagiye guhumuriza abaturage (…) amakuru turaza kuyatanga mu kanya.”

Hari amakuru avuga ko iki gitero cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Aganira n’Ikinyamakuru muri iki gitondo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin yavuze ko Polisi ikibikurikirana ikaza gutangaza ayo makuru nyuma yo kubimenya neza.

Nubwo atatangaje byinshi kuri iyi nkuru, ACP Twahirwa yagaragaje koko ko Polisi iri gukurikirana ibishobora kuba byabereye kuri iyi sitasiyo yayo.

Yagize ati “Ntabwo turabona ibisobanuro, turaza kubabwira turacyabikurikirana.”

Hashize iminsi mke umukuru w’igihugu Paul Kagame avuze ko uzagerageza gutera u Rwanda atazamenya ikimukubise, ubundi kandi yakomeje kuvuga ko uzagerageza gutera u Rwanda aturutse hanze azaja amusanga hakurya y’umupaka.