Perezidawa Zambiya Michael Sata yitabye Imana
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko Perezida wa Zambiya Michael Sata yamaze gushiramo umwuka aho yari arwariye I Londres mu Bwongereza.
Michael Sata w’imyaka 77 yaguye I Londres aho yari amaze icyumweru yaragiye kwivuriza, gusa kugeza ubu n’ubwo aya makuru ari gucicikana mu bitangazamakuru, Leta ya Zambiya yo ikaba yirinze kuyemeza.
Ikinyamakuru kigenga cyo muri Zambiya cyitwa Zambia Reports kivuga ko aya makuru yemejwe na byinshi mu bitanagazamakuru byo muri kiriya gihugu , ndetse urubuga rwa internet Zambian Watchdog rwo rukavuga ko ariyo 100%”.
Bivugwa ko perezida M. Sata yari amaze igihe rwaye bikomeye, akaba ataherukaga kugaragara mu mbaga, gusa ubwa nyuma ubwo yagaragaraga mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ntiyavuze ijambo yari yateganyije, agaragara mu Nteko Ishingamategeko kuwa 19 Nzeri 2014 yagize ati : “Ntago napfuye”.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/perezidawa-zambiya-michael-sata-yitabye-imana/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAmakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko Perezida wa Zambiya Michael Sata yamaze gushiramo umwuka aho yari arwariye I Londres mu Bwongereza. Michael Sata w’imyaka 77 yaguye I Londres aho yari amaze icyumweru yaragiye kwivuriza, gusa kugeza ubu n’ubwo aya makuru ari gucicikana mu bitangazamakuru, Leta ya Zambiya yo ikaba yirinze...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS