Nyuma y’ ibihuha ku ubwumvikane bucye hagati ya Perezida Tshisekedi na Senateri Joseph Kabila , umukuru w’ igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ,yashimangiye ko nubwo kutabona ibintu kimwe byabaho , bakomeje gukorana mu ukugeza kubanyekongo iterambere babasezeranyije igihe bahererekanya ubutegetsi mumahoro . Ibi yabivuze mu ijambo yagejeje ku abanyagihugu be bari bateraniye mu nteko ishinga amategeko ( Palais du Peuple ) bahagarariwe n’ intumwa za rubanda nabasenateri n’abandi bayobozi aho yijeje abari bateraniye muri uwo muhango wayobowe na Hon. Jeanine Mabunda ko ingabo za FARDC zigejeje kure umugambi wo kugarura umutekano mu karere ka Tanganyika.

Yavuze uturere tukivugwamo umutekano mucye: Ituri ,Beni ,Budembo, Minembwe, Uvira  Baraka, Fizi, Shabunda , avuga n’ akarere ka Kalehe kabarizwamo inyeshyamba ry’ umutwe wa CNRD avuga ko yasenywe kurugero rwa 95% . Ati “…abarwanyi  1712 bayo n’ abayobozi ba politike bayo 10 twarabafashe. Abasigaye ni bacye cyane.” 

Perezida Tshisekedi yavuze ku impinduka mu nzego za gisirikari zigamije kugarura no kunoza umutekano muri utwo turere tukivugwamo imirwano ya hato na hato, yizeza intumwa za rubanda n’ abayobozi bari bateraniye aho ko ashingiye ku ubusabe bw’ abaturage bo muri utwo turere, yakuye abasirikari 11 000 ku mirimo agashyira Etat Major i Beni ishinzwe abasirikari 21 000 boherejwe hirya no hino muri utwo turere, barimo intsinda ry’ abashinzwe ubutabazi bwihuse ( special forces intervention brigade ).

Perezida Tshisekedi yagarutse ku muhate yagaragaje mu ukugarura umubano hagati ya Kongo n’ ibihugu by’ abaturanyi asaba abanyekongo kwihangana no kwirinda ubuhubutsi abibutsa ko umugambi wo guteza imbere igihugu cyabo uzagerwaho kubufatanye n’ ibihugu by abaturanyi bahuriye ku nyungu, ubworoherane n’ ubuhahirane kurusha ubushyamirane. Yagarutse kuruhare rw’ amabuye y ‘agaciro ya coltan na kobalt akenewe n’ ibihugu byateye imbere mu ugukora imodoka zikoresha amashanyarazi , avuga ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yegerewe ikagezwaho imishinga y’ ibyo bihugu ikaba hari iyo yashimye kuburyo igihugu cya Kongo kiri munzira yo guhanga inganda zikora izo modoka.

Kurikira ijambo rya Perezida Tshisekedi mu ururimi rw’ igifarahsa :

https://www.youtube.com/watch?v=7MerSOX2cwA

Samuel Kamanzi