Perezida Paul Kagame Yongeye gukangisha Kurasa Abanyarwanda
Perezida Kagame avuga ko hari umuti ku bantu bose bahungabanya umutekano w’igihugu ndetse ko uwo muti ukora inshuro imwe gusa, urwaye agahita akira
Ibi ni ibyo Perezida Kagame yatangarije abaturage bo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kiyumba mu ntara y’amajyepfo muri gahunda ye yo gusura ibice bitandukanye by’igihugu aganira n’abaturage aho baba bafite umwanya wo kumugezaho bimwe mu bibazo baba bafite.
- Paul Kagame
Muri iki kiganiro n’abaturage bo mu karere ka Muhanga, Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kibazo cy’umutekano ku bantu baba bashaka kuwuhungabanya aho yavuze ko hari ingamba zikomeye zo kubakumira.
Aha yagize ati:” Umutekano ntihakagire umuntu n’umwe twakwemerera kuwuhungabanya, uhungabanije umutekano aba ahungabanije ibindi byose. Ubushobozi bwo kubarinda turabifite, abazana iby’umutekano muke, umuti wabyo turabifite kandi ukora vuba, ntabwo utinda, uwunywa rimwe ugahita ukira.”
Perezida Kagame kandi yakomeje avuga ko umutekano ujyana n’bikorwa by’amajyambere dore ko ngo ushaka kubuza umutekano, aba ashaka no kudindiza ibikorwa by’iterambere.
“Ushaka ku kububza amajyambere akubuza umutekano, mbere yo kugirango dukomeze ibikorwa by’iterambere, tugomba kubanza kwiha umutekano. “
“Ntabwo umutekano cyangwa ibikorwa by’amajyambere bikwiye kuba imbonekarimwe, ngo bijye bigira igihe biboneka ikindi gihe bibure, umutakano ni uguhozaho, ibikorwa by’amajyambere ni uguhozaho.”Ibi ni ibyatangajwe na Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu murenge wa Kiyumba ubwo yabasuraga kuri uyu wa kane.
Yakomeje asaba aba baturage gukora cyane bityo bakagera kubyo biyemeje. Perezida Kagame kandi yemereye aba baturage gukomeza kubafasha kugirango bagera ku bikorwa by’iterambere y’aba mu burezi, mu buhinzi ndetse n’ibindi.
Akaba yabijeje ko umuhanda wa Mbuga-Mpimbi-Murarambuga-Nyabinoni uraza kuboneka mu gihe cya vuba.