nkurunziza-kagameMu kwezi kwa kane mu 2015, umwana wa Perezida Pierre Nkurunziza yamuhanuriye ko agiye gukorerwa kudeta iza kuba ariko irapfuba nk’uko yabihanuye. Undi muhanuzi w’impunzi mu Rwanda yongeye guhanura ko Perezida Nkurunziza agiye gupfa urupfu ruzaba ari igihano cy’Imana.

Perezida Pierre Nkurunziza amaze igihe kitari gito ayobora iki gihugu kugera nubwo habaye ibibazo bikomeye muri iki gihugu bitewe nuko uyu mugabo atakoze ibyo abaturage be bashakaga.

Mbere yuko ibibazo bikomera muri iki gihugu Imana yabanje kohereza ubuhanuzi bunyuze mu nzozi z’umwana we muto,ariko arazihinyuza nyuma aza kubona ko ari ukuri.nyuma y’aho akorewe kudeta igapfuba.

Perezida Nkurunziza wahanuriwe gupfa vuba bidatinze

Kuri iyi nshuro kandi undi murundi wahungiye yongeye guhanurira urupfu Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza. Iyi nshuro ikaba ije gukurikira ubundi buhanuzi bwahanuwe n’umupasiteri witwa Gakwaya Jean Damascene wavuze ko Perezida Nkurunziza azapfa yishwe na Lt Gen Adolph Nshimiyimana.

Ubuhanuzi bwe ntibwahawe agaciro ahubwo yiswe umunyabinyoma kuko uyu yahanuriye ko azica Perezida Nkurunziza nawe yamaze gupfa umwaka ushize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo umurundi umwe witwa Gakwaya Justin yahanuriye bagenzi be bari bari gusengana akababwira ko Imana igiye gukemura ibibazo biri mu gihugu cyabo ibinyujije mu kwica Perezida wabo kandi ngo igateza intambara idasanzwe kugira ngo ikemure byose,amahoro yongere atahe iwabo.

Ibi rero akaba yabihanuriye mu masengesho bari bamazemo amasaha asaga 12 kuko bari bayatangiye kumugoroba,aho bayasengeraga mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga.

Mu buhanuzi bwe Justin utanashatse ko ifoto ye igaragazwa yagiraga ati:”Bwoko bwanjye nimuhumure,ibibazo byanyu ndabizi kandi ndabibona.Iyatumye mukura mukagera aho mugeze aho,ntabwo yabura gukemura ibibazo biri mu gihugu cyanyu kandi ndababwira ukuri ko ntajya nita k’umubiri w’inyuma,njye nita ku bugingo.kuko nubundi uwo mubiri wavuye mu gitaka kandi uzasubira muri cyo.
Niba mutewe ubwoba n’igiti kinini kibari imbere,ndaje ngiteme kandi n’amashami yacyo yose.Bana banjye nzishyiriraho undi muyobozi kandi unyubaha akananyubahira ubwoko.yari Uwiteka Imana yanyu mwavuganaga.”

Justin akimara gusoza ubwo buhanuzi yahise asobanura ko iby’umwuka bisobanurwa n’umwuka,ariko asobanura ko aho yavuze igiti,mu busanzwe bisobanura Umuyobozi.

Nkuko uyu mugabo yabisobanuraga,ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ,yavuze ko Imana igira inzira zirenga igihumbi zo gukemuramo ibibazo,kandi ngo ntacyo Imana ijya ivuga ngo gihere.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/nkurunziza-kagame.jpg?fit=930%2C400&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/nkurunziza-kagame.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDMu kwezi kwa kane mu 2015, umwana wa Perezida Pierre Nkurunziza yamuhanuriye ko agiye gukorerwa kudeta iza kuba ariko irapfuba nk’uko yabihanuye. Undi muhanuzi w’impunzi mu Rwanda yongeye guhanura ko Perezida Nkurunziza agiye gupfa urupfu ruzaba ari igihano cy’Imana. Perezida Pierre Nkurunziza amaze igihe kitari gito ayobora iki gihugu kugera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE