Uwahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda Jenerali Kayumba Nyamwasa avuga ko Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni atari inshuti nziza ya Perezida Kagame ashingiye ku nama atanga zitandukanye n’uburyo we yagiye akemura ibibazo mu gihugu cye.

 Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru the The Observor, avuga ko bajya gutangira urugamba barwaniraga demokarasi, ubwigenge, ubwisanzure, inteko ishinga amategeko ihagarariye impande zose, itangazamakuru ryigenga, gushakira umuti ikibazo cy’ubuhunzi n’ibindi.

Kuba ngo atarumvise ibintu kimwe n’umukuru w’igihugu ntibikwiriye kugira ingaruka ku banyarwanda bose. Yagize ati “ abanyarwanda babwirwa kwishimira ubuziraherezo umugi wabo usukuye maze bagaceceka kuri bagenzi babo baburirwa irengero, bafungwa cyangwa banicwa.”

JPEG - 173.4 kb
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame (Iburyo) n’uwa Uganda Yoweli kaguta Museveni (Iburyo)

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni aherutse gutangaza ko ari umugabo wo guhamya izamuka mu bukungu ry’u Rwanda ndetse no guhagarara neza kwabwo, aho uyu muyobozi yanongeyeho ko umuntu wese uzagerageza gukorana n’abagize uruhare muri jenoside azahura n’ingabo zikunda igihugu cyazo zanatsinze abagambanyi.

Umunyamakuru yamubajije niba imvugo nk’izi za Museveni zitamutera ubwoba maze amusubiza ko isi yitwara mu buryo bwinshi butandukanye, aho ngo uyu mukuru w’igihugu cya Uganda bigeze kumubaza uko abona iteramberere ry’u Rwanda n’isuku mu mugi wa Kigali, maze agasubiza ko utakoza isahani kandi utariye.

Jenerali Kayumba avuga ko ubwo ingabo z’u Rwanda na Uganda zarwanaga i Kisangani, Perezida Museveni yavuze ko Perezida Kagame yihishe inyuma y’ibikorwa by’ubugambanyi.

Jenerali Kayumba yakomeje avuga ko ibibazo by’abanyarwanda bitazakemurwa n’intambara, ahubwo bigomba kunyuzwa mu biganiro. 
Perezida Museveni we ngo yashoboye kuganira n’abari ku butegetsi yarwanyaga muri Uganda mu myaka ya za 80 ndetse ngo na Kayumba ubwe yarabyitabiriye aho byabereye Gulu, bihuje NRA (National Resistance Army) ya Museveni na UPDA yayoborwaga na TITO Okello.

Museveni ngo yahise agera ku butegetsi bitarenze imyaka ibiri. Imibiri y’abagiye mu ntambara yamushyize ku butegetsi cyane cyane ahitwa Luweero ngo yahise ishyingurwa ako kanya, ariko mu Rwanda ngo hari benshi batarashyingurwa mu cyubahiro bakwiye. Aba ngo bakwiye gushyingurwa ndetse n’amazina yabo akandikwa, abanyarwanda bagakira ibikomere bakiyunga.

JPEG - 177.2 kb
Jenerali kayumba Nyamwasa ubu uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo

Kucyo gusangira n’abajenosideri, ngo ibibazo byose bigomba gukemukira mu biganiro, ku buryo ngo igitekerezo cya buri umwe gikwiye kumvwa. Jenerali Kayumba yatangaje ko Perezida Museveni yahamagariye kenshi ibiganiro n’ubworoherane nyuma y’amakimbirane yakurikiye amatora muri Kenya mu mwaka w’ 2007 ariko mu Rwanda ngo akomeje gushimagiza bamwe no gushoza intambara.

Jenerali Kayumba avuga ko u Rwanda na Uganda bigaragaza ubucuti nyamara imikorere yabyo iratandukanye cyane.
Urugero ngo Dr Kizza Besigye yamaze imyaka 5 muri Afurika y’epfo mu buhungiro, ariko nyuma y’uko yagarutse mu gihugu cye ishami ry’ishyaka rye FDC rikorera muri kiriya gihugu riracyakora kandi Uganda ntibita abaterabwoba.

Kuba u Rwanda ruvugwaho gushimuta bamwe mu bahungiye muri Uganda no kwica abarwanya ubutegetsi bwarwo, jenerali Kayumba avuga ko ari bimwe mu bigaragaza imikorere y’ubuyobozi buriho mu Rwanda.

Perezida Museveni ngo ntiyahize abamurwanya cyane barimo Col Kizza Besigye ,Gen Mugisha Muntu , Olara Otunnu wasabaga ko Uganda yaganira na Joseph Kony, nyamara ngo mu Rwanda ubwo ubwo bworoherane ntibuhaba, aho akomoza ku ngero za Pasteur Bizimungu n’ abandi