Mu ijambo yahaye abaturage ba Rubavu kuri uyu wa Gatandatu President Paul Kagame yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze bakoresha ibigenewe abaturage mu nyungu zabo bigatuma abaturage  baguma mu bukene, avuga ko bidatinze abayobozi nkabo bazakurikiranwa bagashyirwa aho bagomba kuba bari.

Inzu Kagame yaguze Boston muri Amerika aho abana be bibera

Aliko kandi yirinze kuvuga kubyo yanyaze kuva ageze kubutegetsi, ntabwo yigeze asobanura niba isambu ya muhazi azayigabanya abaturage, cyangwa niba inzu yumutamenwa yubatse mu kiyovu kubutaka bwa nyakwigendera Yuvenali Habyalimana azayisubiza Agathe Habyalimana nabana be.

Inzu yumutamenwa Kagame yubatse ahahoze ali kwa Habyalimana

Imbere muu nzu aho yakirira abashyitsi

 

Kigali Tower inzu ya Kagame yubatse ahahoze gare ya Nyarugenge

Perezida Kagame kandi yirengagije amazu yubatse mu mahanga akoresha umutungo wa leta nibindi, inzu afite dubai, iyo yubatse yimuye gare ya Nyarugenge ndetse niyo yaguze I BOSTON muri Amerika.

 

Maze ahubwo yibanze kutubazo twabo aba yaragabiye imbehe, Yavuze ko abayobozi bamwe bafata ibigenewe abaturage muri gahunda za VUP, GIRA INKA n’izindi bakabikoresha mu nyungu zabo bazakurikiranwa vuba aha.

Yagize ati: “…Abafata ibigenewe abaturage muri VUP,Gira Inka, bakabigira ibyabo tuzabakurikirana babigarure kandi tubashyire  aho bagomba kuba bari…”

Yasabye abaturage ko bazajya birinda gutora abayobozi nkabo kandi bagatungira urutoki inzego zibishinzwe zikabikurikirana.

Perezida Kagame yashimye ko Ikigo cya  Iwawa kiri gutanga  umusaruro kandi ngo ariko asaba ko uburezi n’ubuzima bizamurwa.

Yanenze ko hari abana muri Rubavu batajya mu ishuri kandi Leta yarashyizeho uburyo bwo kwiga ku bana bose.

Yacyahe ababyeyi bakoresha abana imirimo ivunanye kandi ubusanzwe abana bagomba kujya kigwa.

Yagize ati: “Turaza guhana abo babyeyi  batohereza abana kwiga ahubwo bakabakoresha imirimo ivunanye.”

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze, imiryango abo bana babamo hamwe n’abarimu gufatanya bagakemura iki kibazo,  abana bose bakajya kwiga.

Kagame yavuze  ko muri Rubavu Mutuelle de Santé ititabiirwa neza asaba abahatuye gukoresha amahirwe bafite bakatabira iriya gahunda.

Perezida Kagame yasabye abaturage gukoresha amashanyarazi bafite agatara ka gakondo bita agatadowa kagacika kuko ngo kangiza ubuzima.

Ati:“Turashaka ko amashanyarazi mufite yongeerwa  kandi akabyazwa umusaruro.”

Yashimye urwego ubuhinzi bugezeho ariko asaba ko abahinzi bakomerezaho bakiteza imbere imirire ikarushaho kuba mwiza.

Umukuru w’igihugu yasabye abavumvu gukorana isuku akazi kabo kugira ngo bazamure umusaruro w’ubuki bakirinda gukoresha umwotsi kuko ngo ushobora gutuma ubuki bugira ‘impumuro mbi’.

Yijeje abatuye Rubavu ko umuhanda  wa Bralirwa  uzakorwa ariko asaba ko imihanda yabungabungwa binyuze mu kubaka miferege ifata amazi ntiyangize imihanda yubatswe ihenze Leta.

President Kagame yasabye urubyiruko rwa Rubavu kubyaza umusaruro ingufu n’ubumenyi rufite mu gukwiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Yashimye ubuhahirane hagati ya Rubavu  na DRC, asaba abaturage kwitwararika ntibabe nyirabayazana w’ibibazo na DRC ahubwo bagahahirana bakiteza imbere.

Yashimye uko CHAN yabereye Rubavu yegenze kandi avuga ko byabaye uburyo bwo kwiteza imbere ku bashoramari baho.

Umukuru w’igihugu yari amaze iminsi itatu asura abaturage bo mu turere twa Gakenke mu Majyaruguru  no Rubavu mu Burengerazuba aho yaganiriye n’abaturage ku bibazo bitandukanye asiga asabye abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage burundu.

Inzu iruhukirwamo Kagame yaguze Dubai £12 Million

Amwe muu madoka kagame aba yidegembyamo namadege