Image result for mpyisiImage result for benzinge boniface

Pasiteri Mpyisi  hirya ye  Benzinge

Ikinyamakuru inyeneyrinews kimaze igihe gikurikiranira hafi ikibazo cyavutse nyuma y’itanga ry’umwami Kigli V, inkuru zatahuwe n’inyenyerinews nuko nyuma y’itanga ry’umwami Kigeli habayeho itumanaho rikomeye namanama yurudaca hagati y’Abiru yaba abari mu gihugu mu Rwanda ndetse nabari hanze y’uRwanda.

Inkuru dufite nuko icyemezo cyo kwimika Yuhi V1, cyemejwe n’Abiru bose bitandukanye nibyo Pasiteri Mpyisi avuga mu binyamakuru bya Kigali ngo umwami Yuhi V1 yimitswe nabantu babiri.

Pasiteri Mpyisi arakorera inyungu za Kagame ushaka gusenya ubwami, naho Benzinge yakoreye inyungu z’igihugu igihe cyose, Kagame yakoze iyo bwabaga asenya amasanduku, yiba inyandiko zose z’umwami, akoresha abari hafi y’umwami icyo gihe ariko byose biba impfabusa umwami KigeliV uwo yasize avuze ko azamusimbura yamenyekanye.

Benzinge ntacyo twabona tumwitura kuko yabumbatiye ingoma namateka y’Rwanda, ikintu cyonyine umuntu yavuga Benzinge n’amateka kimwe n’umwami Kigeli.

Icyemezo cyo gutabariza mu Rwanda Umwami Kigeli V Ndahindurwa, giheruka kwemezwa n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’impaka zikomeye hagati ya bamwe bo mu muryango, gusa haracyavugwa byinshi ku ruhande rwabemerewe gutwara umugogo w’umwami mu Rwanda nubwo bwose batwaye umugogo bifuzaga ko umwami asimburwa nuwo bigeneye kandi yarasize atangaje uzamusimbura. Icyemezo Bonifasi Benzinge yatangaje kikaba gishingiye  kubyo umwami Kigeli V yasize avuze.

Uwamusimbuye akaba ari Umwami Yuhi V1 (ubundi amazina ye yarasanzwe akaba yari Emmanuel Bushaija). Impanvu z’ubwami zikaba zikomeje guteza ibibazo kuko zinjiwemo na Politiki aho ibirebana n’umwami yaba Pasiteri Mpyisis yewe na Dr. Vuningoma ntawuzi igikulikira, umuntu uzi ibikorwa bizakurikira ni Perezida Kagame Paul ukomeje kwigira ntibindeba kandi akoresha ibisambo nka Mpyisi nabandi gusenya ingoma.

Kagame ibyo akola arabizi kuko n’umwega w’umwakagara bahereye cyera basenya ubwami amateka arabigaragaza, kubwe yifuza amahirwe yayobya ingoma  nkuko basekuru babigeragje bikananirana, Kagame nawe yifuza ko ubwami bwibagirana maze akazumvisha abanyarwanda ko amateka y’ Rwanda yatangiranye na Genocide aho we yaziye.

Image result for Mpyisi benzinge

Ibyo ntabwo bizashoboka kuko impfura nka Benzinge ziracyariho, Benzinge yabanye n’umwami ubuzima bwe bwose, nubwo bwose ibisambo nka Mpyisi bitazi na gahunda yaho umwami azatabarizwa, yewe naho umugogo we ubitse ntibazi ukwo ubayeho nibo bamagana Benzinge nabandi Banyarwanda bimitse umwami usimbura Kigeli V.

Kagame wigize bamenya ari m’Buhinde bategereje ko avuga igikurikiraho, nuko bati ntamwami wimikirwa hanze, igihe Kigeli V aguye hanze ntampamvu yatuma umusimbura atimikirwa hanze. Ese icyatumye umwami Kigeli V atangira hanze cyarangijwe nurwo rukiko? Harya Ruganzu yimikiwe he mwa bisaza mwe? Nonese Pasiteri Mpyisi niwe wamenya umwami Kigeli nuwo yasize uzamusimbura? Nagende asome igitabo cy’umwmi Dawudi muri Bibiliya.

Kigali na Kagame wayo ngo barashaka gushyiraho umwami w’umuco uzabafasha za manda nyinshi n’ubumwe n’ubwiyunge. Buzavahe he ikinyoma gikomeje, Kagame nabagenzi be niba bashakaga ubumwe n’ubwiyunge ntabwo umugogo w’umwami wakakiriwe nabakozi bo ku kibuga kindege. Ese noneho tureke ubwami n’umuco, umwami Kigeli v ko yayoboye u Rwanda umugogo we uterurwa nabakozi bo ku kibuga cy’indege bakurikiwe na Colonel Silas Udahemuka umwicanyi ruharwa mbega ubuswa.

Ubwo impande ebyiri zitumvikanaga aho umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa, zari imbere y’urukiko rwa Virginia, Emmanuel Bushayija w’imyaka 56 ufite n’abana babiri, yari mu bashyigikiye ko atabarizwa ishyanga kuko ngo ‘kuba u Rwanda rutarigeze rwifuza ko ataha nk’umwami ari impamvu ihagije yo gutuma adasubizwayo nyuma yo gutanga’. Uburyo yakiriwe nabwo bwerekanye icyo bashakiraga umugogo w’umwami.

Umujyanama w’Umwami, Boniface Benzige we yabwiye BBC ko uretse kwimika umwami hari ibindi bizakurikiraho kuko ibyabaye batabyemera, avuga ko urubanza rwajemo ibintu byinshi birimo n’inzandiko by’umwami byibwe mu nzu ye, byagaragazaga ubusabe bwe ku itabarizwa.

Abajijwe uko Umwami wimitswe azakora n’aho azakorera Benzige yagize ati“ibyo bizavugwa nyuma icyo twabanzaga kureba ni usimbura undi mwami.”

Umwami Yuhi V1 ahawe ikaze

Noble Marara

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/Benzinge.jpg?fit=480%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/Benzinge.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPasiteri Mpyisi  hirya ye  Benzinge Ikinyamakuru inyeneyrinews kimaze igihe gikurikiranira hafi ikibazo cyavutse nyuma y’itanga ry’umwami Kigli V, inkuru zatahuwe n’inyenyerinews nuko nyuma y’itanga ry’umwami Kigeli habayeho itumanaho rikomeye namanama yurudaca hagati y’Abiru yaba abari mu gihugu mu Rwanda ndetse nabari hanze y’uRwanda. Inkuru dufite nuko icyemezo cyo kwimika Yuhi V1,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE