Padiri Nahimana n’abandi ntabwo ari abakandida ku mwanya wa Perezida
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora((NEC)) iratangaza ko ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda bitemewe mu gihe igihe cyagenewe ibyo bikorwa kitaragera.
Muri iyi minsi hakunze kumvikana abavuga ko ari abakandida kuri uwo mwanya. By’umwihariko Padiri Thomas Nahimana wo mu Ishyaka Ishema ritaremerwa mu Rwanda akunze kuvuga akanasinya ku nyandiko ko ari ‘Kandida Perezida’.
Iyi mvugo ariko iburizwamo imbere ya NEC, ivuga ko nta mukandida n’umwe izi mu Rwanda no hanze, kuko igihe cyo kuyigezaho ibisabwa ngo ibe yabemeza kitaragera.
Mu kiganiro Ikinyamakuru Umuryango cyagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza yavuze ko niba hari uwatangiye ibyo bikorwa ari kwica amategeko.
Ati” Haramutse hari uwatangiye kwiyamamaza yaba ari amakosa, tubamenye twabasaba bakabireka kuko igihe ntikiragera.”
Munyaneza yatangaje kandi ko ibikorwa nk’ibyo byaba bihungabanya umutekano.
Nta mukandida n’umwe uzwi
Mu gihe itariki ya 7 Nyakanga 2017, umunsi nyirizina wo gutangaza abakandida bazaba bemerewe guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda utaragera, ababikora ntaho bataniye n’abica amategeko.
Munyaneza ati “ Hari uwaba abikora[kwiyamamaza no kwiyita umukandida] yaba abikora nk’Umunyarwanda wica amategeko, kuko ntawe tuzi nk’umukandida icyo gihe kitaragera.”
Yakomeje avuga ko uwujuje ibisabwa, ubusabe bwe babusuzuma bakamwemeza nk’umukandida, agatangira kwiyamamaza. Nabyo ngo ntibikorwa mu kavuyo, kuko akora urutonde rw’aho aziyamamariza akabimenyesha ubuyobozi bw’akarere na NEC akabona kubyemererwa.
Ati “Ni amakosa ntibyemewe, ni NEC yemeza abakandida iyo isanze bujuje ibisabwa, [Nahimana] ni ibyo yiyitirira kandi ni kimwe n’undi muturage ushobora kubyuka akiyitira iki n’iki.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko na Mpayimana Philippe watangaje ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora ya Perezida wa Repubulika nawe yagiye kuri NEC agasobanurirwa ibijyanye no kwiyamamaza igihe bibera n’ibyo usaba uwo mwanya agomba kuba yujuje.
Ku bavuga ko Mpayimana yaba yaratangiye ibikorwa byo kwiyamamaza igihe kitaragera, na we ngo abaye hari ibikorwa nk’ibyo akora yabihagarika.
Ati “Yaba ahungabanya umutekano uburyo abikoramo byaba ari ikibazo yaje hano baramusobanurira[…], niba hari ibindi arimo gukora, kwiyamaza ntibiragera nta n’ubwo araba umukandida, yaba abikora nk’umunyarwanda wica amategeko ntitumuzi nk’umukandida.”
Amashyaka yemerewe gutanga abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ariko wemerwa na NEC iyo isanze yujuje ibisabwa, ni kimwe no ku bashaka kuba abakandida bigenga, nabo buzuza ibisabwa by’umubare w’abantu babasinyira, nyuma bakabigeza kuri NEC yasanga bujuje ibisabwa bagatangazwa ku mugaragaro ko ari abakandida bashobora guhatanira uwo mwanya.
Uko ingengabihe y’ibikorwa by’amatora iteye:
Kuwa 22 Kamena 2017: Kwakira kandidatire zemejwe by’agateganyo
Kuwa 27 Kamena 2017: Gutanga urutonde ntakuka rw’abakandida bemewe
Kuva kuwa 14 Nyakanga 2017 kugeza kuwa 3 Kanama 2017: Kwiyamamaza kw’abakandida bemejwe. Muri Diaspora ho bizarangira kuwa 2 Kanama
Kuwa 03 Kanama 2017:Gutora ku banyarwanda baba hanze y’igihugu
Kuwa 04 Kanama 2017: Gutora ku baturage bari imbere mu gihugu
Kuwa 9 Kanama 2017: Gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora
Kuwa 16 Kanama 2017: Gutangaza burundu ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ntakirutimana Deus