Nyuma y’imyaka 14 Perezida Museveni nawe yagize icyo atangaza ku mirwano yahuje UPDF na RPA i Kisangani
Nyuma y’ imyaka isaga 14 ishize, Perezida wa Uganda Museveni yagize icyo avuga ku ntambara yabaye hagati y’ ingabo z’ u Rwanda (RPA) n’ iza uganda (UPDF) mu mwaka wa 1999 bishyira 2000, mu rugamba rwabereye Kisangani muri RD Congo.
Aha Museveni atangira avuga uko ingabo z’ u Rwanda zitwaga icyo gihe RPA (Rwanda Patriotic Army) zagabye igitero ku ngabo za Uganda UPDF muri Congo ndetse n’ amasezerano yaje kubaho kugirango ayo makimbirane agabanye ubukana.
Museveni yongeye kugaruka ku mateka y’iyi ntambara ashaka kugaragaza impamvu ingabo ze ziri muri Sudan y’ epfo, mu gihe bitangazwa ko zishobora kuba zihasiga ubuzima amanywa n’ umunsi bikaba byasa nk’ ibyo zahuye na byo Kisangani.
Tariki ya 6 Kanama 1999, mbere y’ uko haza itsinda rishinzwe ubugenzuzi muri RDC, Prof.Wamba Dia Wamba yaje i Kisangani, ariko ku rundi ruhande ngo abasirikare ba RPA bagabye igitero ku muhanda hafi y’ ikibuga cy’ indege barasa ku modoka za UPDF.
Aha Museveni yatangaje ko bagerageje gukora ibishoboka byose kugirango bizeze Prof.Wamba Dia Wamba ko umutekano we urinzwe ku buryo bushoboka bwose.
Brig. James Kazini yahise yihutira kubaza ibisobanuro ku ngabo za RPA, abaza impamvu bakoze ibyo, ariko izi ngabo za RPA ngo zahise zibihakana zihita zibigereka ku nyeshyamba zo muri Congo.
Mu gihe hari hagitegerejwe icyakorwa, uwari uyoboye ingabo za Uganda ari we Gen.Jeje Odong yohererejwe ubutumwa bumubwiraga kuri icyo gitero, nawe ahita abunyoherereza (Museveni) maze mpita ntegeka Gen. Kazini gukora ibishoboka byose bakarinda ahantu hingenzi muri Kisangani.
Abari bashinzwe gukora ubugenzuzi bari bagizwe na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’ amahanga muri Afrika y’ epfo n’ uwo muri Zambiya basuye umujyi wa Kisangani ku itariki ya 22 Kanama, ibi bikaba byaratumye ingabo za UPDF zikaza umurego ngo zirinde ibitero by’ ingabo z’ u Rwanda.
Icyo gihe nohererejwe (Museveni) ubutumwa na Gen.Kazini ansaba ubufasha bw’ abasirikare abitewe n’ ibyo abasirikare b’ u Rwanda bari bamaze kudukorera, nanjye nahise mwizeza kubimukorera.
Mu gihe nari ntarabumwoherereza nabanje kohereza Col.Kale Kayihura mu Rwanda kujya kubaza icyateye ingabo za RPA kugaba igitero ku ngabo zacu muri Kisangani.
Muri ako kanya nagiye kubona (Museveni) umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika Susan Rice anyoherereje ubutumwa igitaraganya, ambaza uburyo nohereje ingabo Kisangani ngo zo kujya gutanga ubufasha, kandi icyo gihe nari ntarakabishyira mu bikorwa. Ngo byumvikana ko hari umuntu wari urimo aramuha amakuru atariyo.
Mu gihe nari nkikora ikiganiro na Rice, noherereje ubutumwa Gen Kazini mubuza kugira icyo akora icyo ari cyo cyose mu gihe ntaragira icyo mubwira, ariko nyuma yaje kumbwira ko ibintu bimeze nabi ko Ingabo z’u Rwanda zirimo zirategura kubagabaho igitero.
Ako kanya Museveni yahise yohereza indege ijyanye abasirikare igice cya batayo ngo bajye gufasha bagenzi babo baturutse Gbadolite bajya Kisangani, ariko na none Kazini ngo yongeye kumwoherereza ubutumwa amubwira ko ingabo z’ u Rwanda zarashe kuri iyo ndege ubwo yarimo iragwa ku kibuga cy’indege.
Umujyi wa Kisangani ubusanzwe ufite ibibuga by’indege bibiri. Kimwe kitwa Bangoka kiri mu burasirazuba ikindi kikitwa Simisimi mu burengerazuba bw’umujyi. Bangoka nicyo kinini muri byo. Ingabo za UPDF zikaba zari mu birometero 19 uvuye mu mujyi. Iyi ndege ngo ubwo yasubiye inyuma kuzana abandi basirikare, nabwo igarutse ingabo zari iza RPA zirongera zirayirasa irimo iragwa.
(Museveni), Abasirikare 2 bacu ba UPDF nibo bapfiriye mu ndege, 7 barakomereka, ibi bikaba byarambereye ikibazo gikomeye cyo kumenya icyateye icyo kibazo, hagati aho Col.Kale yari akiri i Kigali kandi n’ imirwano Kisangani yari ikivuza ubuhuha.
Perezida Museveni akomeza avuga ko icyo gihe yasabye Kagame wari visi perezida icyo gihe ko niba hari ikibazo hashyirwaho amatsinda ahuriweho n’impande zombi agashyirwa kuri ibyo bibuga by’indege agasuzuma aho ikibazo kiva. Ariko ngo Kagame yateye utwatsi icyo cyifuzo avuga ko ikibazo kitari ku kibuga cy’indege.
Ngo ntiyemeye icyo gitekerezo cyo gushyiraho itsinda ryo kugenzura. Museveni akaba yaribajije ikintu mugenzi we yahishaga. Ahubwo ngo yatanze igitekerezo cy’uko abari bakuriye ingabo za UPDF na RPA muri Kisangani bahurira mu nama irimo na Museveni na Kagame.
Iyo nama byaje kwemezwa ko ibera ahitwa Mweya Safari Lodge, ahantu Museveni avuga ko yakundaga kuruhukira . Ku munsi wakurikiyeho, Museveni avuga ko Kagame yamuhamagaye kuri telephone akamubwira ko bigaragara ko ibintu birimo birarushaho kumera nabi muri Kisangani. Ngo ahubwo yatanze igiitekerezo(Kagame) cy’uko aho kugirango abayobozi b’ingabo muri Kisangani baze muri Uganda, ahubwo abandi basirikare bakuru kuva mu Rwanda na Uganda bajya Kisangani bakagenzura ikibazo bari aho kiri kubera.
Hagati aho, imirwano ku mpande zombi yari ikomeje kubica, ariko Museveni ngo yari yahaye ingabo ze amabwiriza yo kutagaba igitero, ahubwo zikirwanaho niziramuka zitewe. Nyuma yo gufata umwanzuro ko abakuru mu ngabo bajya Kisangani, Museveni na Kagame bemeranyije ko nabo bari bugirane ibiganiro Mweya ku munsi wari gukurikira.
Ubwa mbere ngo Kagame yavuze ko ajya Uganda n’indege, hanyuma aza kuvuga ko aza n’imodoka, amaherezo aza kuhagera ahagana saa yine z’ijoro. Ariko, mbere yaho ngo Museveni akaba yari yabanje kumva amagambo kukubonana kwe na visi perezida aho guhura na perezida wari Bizimungu Pasteur icyo gihe.
Ariko ngo byarumvikanaga kuko ikibazo bari bagiye kuganira cyari hagati y’ingabo z’ibihugu byombi kandi ngo ku mpamvu z’amateka, Major General Kagame akaba ariwe wari ufite aho ahuriye bya hafi na RPA. Mu nama ya Mweya nk’uko Museveni akomeza avuga, ngo visi perezida Kagame ngo ntiyagaragaye nkuje gukemura ikibazo cya Kisangani byihutirwa nk’uko byari bimeze. Ijoro rya mbere ngo barimaze bakora kuri gahunda y’ibyo bari kuganiraho.
Ubwo Kagame yajyaga mu cyumba cye, ngo Museveni yasigaye yibaza ati ese aba bantu(Abanyarwanda) ubu sibarimo barankina imitwe. Nababwiye iminsi ine yose ko ingabo zabo zirimo zirashotora ingabo zacu, ariko ntago babifata nk’ibikomeye.
Ngo iminsi mike mbere yaho Museveni akaba yari yoherereje ubutumwa Col Kale Kayihura wari I Kigali, amubwira ko yakiriye amakuru atandukanye n’ayavugwaga. Ngo ingabo za RPA, zari zimaze kugaba ibitero bine ku ngabo za Uganda,UPDF,. Kimwe ngo kikaba cyaritiriwe Abanyekongo. Ariko ngo abayobozi b’ingabo bakaba baramubwiraga ko batewe na RPA bwa mbere. Igitero cyaherukaga ingabo za RPA zikaba zari zakigabye ku ngabo za UPDF zari zimaze gusohoka mu ndege.
Kubw’ibyo ngo yasabye Kale ko yabwira visi perezida w’u Rwanda ko impande zombi zigomba guhagarika kurasa. By’umwihariko, yamusabye ko yamubwira ko ingabo za RPA ziri ku birindiro biyobowe n’umuntu witwa Ruvusha zirekeraho kurasa ku modoka za UPDF zajyaga cyangwa ziva ku kibuga cy’indege mpuzamahanga. Ngo mu by’ukuri Maj. Gen. Kagame yari azi ukuntu bagiye muri Congo. Ariko Museveni ntiyibazaga ukuntu ingabo ze zabitambika.
Kuki ingabo za UPDF zari gushoza intambara kuza RPA?
Aha Museveni avuga ko hari byinshi yaganiriye na Kagame ariko ntihagire icyo bigeraho. Ariko ngo igihe ibitero kuri Djiba na Otafiire byari bikomeje. Icyo gihe ngo Museveni yabonye ari cyo gihe ngo abavandimwe b’abanyarwanda babe abanzi cyangwa babe ku ruhande rumwe. Ahagana saa saba z’ijoro ngo yahamagaye Kazini amubwira gutegura ibintu byose, yongeraho ko ari bumuhamagare saa moya za mu gitondo akamubwira ijambo rya nyuma.
Ngo kubera ubunyamwuga bwa UPDF ndetse n’umuco w’ubwoko akomokamo, Museveni ngo ntashobora gutera umuntu atamuburiye. Ngo ubwo ni ubugwari bwa kamere mbi. Akomeza avuga ko atigeze na rimwe atera umuntu atamuburiye izuba riva kugirango agire igihe gihagije cyo kwitegura ngo nyuma atazabona icyo yitwaza amaze kumutsindwa.
Reka twe kubarambira tube dusubikiye aha, tuzasubikura iyi nkuru tubabwira icyo Museveni yatangaje kw’itandukaniro ryari hagati y’ingengabitekerezo y’u Rwanda n’iya Uganda icyo gihe ku kibazo cya Congo.