Nyirambarushimana Thausa aratabariza umugabo we waburiwe irengero
Nyirambarushimana Thausa utuye mu Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, aravuga ko umugabo we Mutangana Egide yabuze ku wa 21 Nyakanga ahagana saa mbiri za mu gitondo ubwo ngo yagiye ajya kwitaba umugabo bita Manzi wavugaga ko atuye mu Biryogo mu mujyi wa Kigali, ariko akaza kugaragaza ko atuye ku Cyivugiza mu murenge wa Nyamirambo.
Mutangana Egide w’ imyaka 44 mbere y’uko agenda yahamagawe na Manzi wamubwiye ngo bahurire mu Biryogo bavugane, ariko ntiyaza kugaruka. Mbere y’uko agenda kandi yasize abwiye abo mu rugo ko baza gusangira ifunguro rya saa sita, cyane ko ngo nta handi yari bujye uretse kwitaba Manzi bagombaga guhurira mu Biryogo.
Bamaze gutegura amafunguro ngo baramuhamagaye nk’ uko bisanzwe, telefoni icamo, ariko ntiyayitaba. Bakomeje kumuhamagara, ubwo byari hagati ya saa sita n’igice na saa munani ntihagire uwitaba, ndetse nyuma ngo telefoni ya Mutangana yaje kuvaho.
- Mutangana Egide waburiwe irengero
Manzi na Mutangana ngo bari baziranye bisanzwe, ariko ntibakoranaga. Mutangana yakoraga amashanyarazi, mu gihe Manzi we ari umufundi.
Nyirambarushimana Thausa, umugore wa Mutangana, avuga ko yatangiye gushakisha hirya no hino, abaza kuri sitasiyo za polisi ngo yumve ko yaba ariho ari, ashakira n’ahazwi nko kwa Kabuga I Gikondo ariko naho uyu mugabo ntiyahaboneka.
Ku munsi wa kabiri uyu mugore ngo yaje guhamagara Manzi, umugabo we yagiye avuga ko agiye kureba, bahurira ahazwi nka Cosmos i Nyamirambo, maze amubwiye ko umuntu waje kumureba atagarutse, asa n’ugwa mu kantu maze ngo amusubiza ko ibye bitamureba, gusa ngo aramubwira ngo akomeze ashakishe. Manzi yaje kumubwira ko ahantu bari kuganirira hatizewe ngo ntakunda kuganirira mu muhanda, maze amusaba ko bajya kuganirira ahandi, barimuka bajya haruguru ya Sitade Mumena.
Nyuma gato Manzi yahise avuga ko hari umuntu umuhamagaye ugiye kumuha amafaranga, bityo ngo iby’uyu wabuze ntibimureba. Thausa wari waje aherekejwe n’abandi bantu babiri gusa bagendera ahirengeye, avuga ko agiye kuvuza induru maze abantu bamutabare kugeza yemeye ko ajya gusobanura aho umugabo wabuze aje kumureba yarengeye.
Manzi yahise yemera kugenda, maze bajyana kuri sitasiyo ya polisi ku Muhima.
Ku Muhima barabakiriye, ariko Manzi aza gusobanura ko adatuye mu Biryogo ahubwo atuye ku Cyivugiza muri Nyamirambo, maze uyu Nyirambarushimana agirwa inama yo kujya gutanga ikirego cye i Nyamirambo.
Manzi ubwo yagumye kuri sitasiyo ya Polisi ku Muhima, Nyirambarushimana we yerekeza i Nyamirambo. Nyuma yo gusobanura ikibazo cye kuri polisi i Nyamirambo, polisi ya Muhima nayo yahise ihageza Manzi.
Mu bisobanuro yatanze, Manzi yemera ko yahamagaye Mutangana Egide waburiwe irengero ngo aze bavugane, ariko ngo ntibigeze babonana. Manzi ariko ngo ntasobanura impamvu yatumye batabonana kandi yari yamuhamagaye ngo aze bahurire mu Biryogo.
Nyuma gato nibwo Manzi ngo yohereje umuntu witwa Gasongo aza mu rugo kwa Nyirambarushimana, afite ubutumwa bwo kumusaba ngo ajye kumusabira imbabazi afungurwe, ariko amubwira ko bidashoboka mu gihe umuntu yahamagaye ngo bahure ,atigeze agaruka mu rugo, cyane ko ngo telefoni ye yahamagaje uwaburiwe irengero ari nayo imurega.
Mbarushimana Thausa akomeza avuga ko ku munsi wa gatatu umugabo we abuze, telefoni ye yongeye guhamagarwa icamo, gusa ntihagire uyitaba ku buryo yayihamagaye inshuro zirenga ijana ariko ntibayitabe ku buryo ngo byamubereye urujijo.
Kugeza ubu Nyirambarushimana avuga ko agishakisha, ariko ngo nta makuru y’umugabo we abasha kubona. Avuga ko yagerageje no kujya mu karere ka Kamonyi aho bakomoka ariko ngo yarahebye.
Ikibazo cye kandi cyakiriwe mu nzego z’iperereza, aho umupolisi ushinzwe gukurikirana iki kibazo mu ishami rya polisi rishinzwe iperereza , yatangarije Nyirambarushimana ko ntacyo baramenya ku bijyanye n’aho umugabo we aherereye, ariko ngo nibagira icyo bamenya bazamumenyesha.
Nyirabarushimana Thausa na Mutangana Egide bafitanye abana 3 umukuru afite imyaka 20, umukurikira afite 14 naho umuto muri bo afite 12. Hagize umenya uyu mugabo akamenya aho aherereye cyangwa yarengeye yafasha uyu mubyeyi akamuha amakuru y’aho yabona umugabo we.
Inkuru dukesha imirasire