Nyarugenge : Ibikoresho by’umuturage byagurutse ntawe ubikozeho byiyimurira ku muturanyi
Amasafuriya yuzuye ibiryo, indobo zuzuye ifu n’ibindi bikoresho byo mu nzu bya Niyoyita Hussein utuye mu mudugudu w’Umucyo, akagari Kinyange mu murenge wa Gitega, byagurutse ntawe ubikozeho byiyimurira mu rugo rw’umukecuru baturanye ku manywa yo ku wa gatandatu ku ya 27 Gashyantare.
Ubwo umunyamakuru yahageraga, abaturage bari bakutse umutima bareba ibikoresho birimo amasafuriya arimo ibiryo, Imbabura, ibiseke, n’indobo zuzuye ifu biguruka byerekeza ku rugo rw’umuturanyi wa Niyoyita bivugwa ko bafitanye amakimbirane.
Abandi ariko bakeka ko Niyoyita n’umugore we “Mama Zamda” , baba bari gushaka gutera ubwoba abaturanyi kugira ngo be kongerakubaterera amabuye ku rugo nk’uko hari hashize iminsi babigenza.
Umunyamakuru wa IGIHE wahageze, yiboneye n’amaso ye indobo yari irimo ifu n’agatebe bakunze kwita agasongabugari biva hejuru mu rugo rwa Niyoyita bigwa ku mukecuru baturanye.
Yagize ati “ Umukozi wacu yari ari guteka araza ambwira ngo imbabura iragiye noneho ngiye gufata urufunguzo aho nsanzwe ndubika mu giseke mpita mbona nacyo gihise kigendera mu kirere, ku buryo ubwo nari nkiri mu nzu nahise numva abantu biyamira njya kureba ku muhanda icyo basakurije nsanga aricyo batangariye”.
Umugore utarashatse ko izina rye ritangazwa uvuka mu baturanyi ba Niyoyita yabwiye IGIHE ko noneho nabo bifuza ko ubuyobozi bwabafasha gukemura iki kibazo kuko bafite ubwoba ko bashobora no kuhatakariza ubuzima.
Yagize ati “ Ubu se urambaza iki koko? Wowe se ntubyiboneye ibiri kutubaho? Mudusabire ubuyobozi budufashe kuko ndabona dushobora no gupfira aha”.
Nyuma yo kubona ibikoresho bikomeje biguruka ntibihoshe, abaturage bitabaje polisi.