Nyamugwagwa: Abana bamaze imyaka 2 bigira mu rusengero no mu biro by’Akagari
Ku ishuri ribanza rya Nyamugwagwa mu kagari ka Nyamugwagwa Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi higayo abana 577, muri bo 116 bigira mu rusengero rwa EPR naho 74 bigira mubiro by’akagali, abasigaye bakigira mu byumba nabyo bishaje cyane. Mu myaka ibiri ishize ibyumba by’ishuri byangijwe n’umuyanga n’inkuba ntibyasanwa.
Iri shuri riheruka kuvugwa cyane umwaka ushize tariki 03 Nzeri 2015 ubwo inkuba yakubitaga abana 40 ku kigo batanu bagapfa, ibyumba bibiri by’ishuri bikangirika.
Tariki 30/10/2014 nabwo inkubi y’umuyaga yari yibasiye iri shuri, riri mu gace k’imisozi y’Iburengerazuba, isenya ibyumba bibiri by’ishuri.
Iri shuri ryagiraga ibyumba birindwi byubatswe mu myaka ya 1970, nk’uko abahatuye babivuga, ryasigaraganye ibyumba bitatu byigirwamo kuko ibindi byafunzwe n’ubuyobozi kuko byari byangiritse
Umuseke wasuye iri shuri kuri uyu wa mbere, usanga ntabwo ibyangiritse byasanwe, ndetse nta mirindankuba yashyizwe kuri iri shuri ngo barindwe inkuba zabibasira ubutaha.
Sofonie Siborurema umubyeyi afite umwana kuri iri shuri yabwiye Umuseke ko abana babo bigira ahantu hadakwiye kandi nyamara ngo yumvise ko ubuyobozi bw’Akarere bwari bwemeye gusana aya mashuri.
Siborurema ati “Umuganda wacu nk’abaturage twari twawutanze dusiza aho bari bemeye kubaka ibyumba by’ishuri bishya ariko amaso yaheze mu kirere. Wabonye nawe ko abana bigira mu byumba bishaje byuzuye ivumbi, abandi mu rusengero abandi mu kagari, ibintu ubona ko bidakwiye.”
Samuel Nteziryimana umuyobozi w’iri shuri avuga ko umwanzuro wo gushyira abana mu rusengero no mu kagari bawufashe kubera kubura uko bagira ariko ko bibabangamira kandi bigira ingaruka ku mitsindire y’abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Drocella Mukashema avuga ko ikibazo cy’ iri shuli bakizi, ati “Ariko ubu twavuganye n’inkeragutabara vuba aha nizo zigiye kuhubaka ibyumba bitandatu n’ubwiherero cumi na bubiri”.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/nyamugwagwa-abana-bamaze-imyaka-2-bigira-mu-rusengero-no-mu-biro-byakagari/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/DSC00221.jpg?fit=640%2C480&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/DSC00221.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKu ishuri ribanza rya Nyamugwagwa mu kagari ka Nyamugwagwa Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi higayo abana 577, muri bo 116 bigira mu rusengero rwa EPR naho 74 bigira mubiro by’akagali, abasigaye bakigira mu byumba nabyo bishaje cyane. Mu myaka ibiri ishize ibyumba by’ishuri byangijwe n’umuyanga n’inkuba ntibyasanwa. Mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS