Ku itariki ya 26 Gicurasi 2014, isaha tatu z’ amanywa , Mpagazehe Philemon n’ umugore we Mukamana Neema bari batuye mu mudugudu wa Mitanga mu kagari ka Karengera basanzwe mu nzu batemaguwe.

 

Nk’ uko byatangajwe n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kirimbi, Nkinzingabo Patrice, ngo uyu muryango wari ufitanye amakimbirane akomeye n’ undi muryango ufitanye isano n’ uyu mugabo wishwe.

Mukamana Neema yari umugore wa gatatu wa Mpagazehe, Mukamana yaje kubana na Mpagazehe avuye mu yindi nzu kuko yari umupfakazi, yaje yimura umugore wari ufitanye abana 6 na Mpagazehe, baramenengana bajya gucumbika kwa nyirarume, Mukamana nta mwana yahazanye.

Uwo mukeba we rero aho yari yarahukaniye ngo yahoraga ahigira umugabo we n’ umugore ko azashirwa ari uko abishe. Ku cyumweru ngo bafashe ikirago n’amasuka, umugore n’abahungu be bavuga ko bagiye guhinga, baragenda barahinga barataha, bukeye inkuru isakara ko uyu muryango wamaze kwicwa.

Nkinzingabo Patrice abivuga muri aya magambo “Twagiye kumva abaturage baraduhuruje mu masaha ya saa tatu ngo Mpagazehe yashizemo umwuka kandi bamutemaguye, ntitwari tuzi ko n’umugore na we bamwishe, bagiye kureba mu cyumba bararagamo basanga n’umugore na we yashizemo umwuka, kandi byagaragara ko batemaguwe mu mutwe, umugabo we yari yambaye imyenda aryamye hasi bigakekwa ko bamutemaguye bamusanze yicaye mu ntebe bagahirikira hasi”.

Nkinzingabo akomeza avuga ko hari akana kabonye ibyo biba akaba ariko kerekanye umwe mu bo kabashije kubona bari kwica uwo ako kana kita Sekuru, ahita atabwa muri yombi. Twagerageje kuvugana n’ umuyobozi w’ akarere ka Nyamasheke ariko ntiyaboneka kuko yadusobanuriye ko akiri mu nama.

Kugeza magingo aya, abantu bane nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi, babiri akabaari abahungu ba Mpagazehe na nyina ubabyara witwa Mukarwego Caterine akaba nawe yatawe muri yombi.

Imirambo ya bombi ikaba yarashyinguwe ku munsi w’ ejo ku wa 27/05/2014

Gaston Rwaka – imirasire.com