Bizimana Quatres ahamya ko umwana adashobora kwiga atariye (Ifoto/Nshimiyimana E.)

 

Bamwe mu miryango y’abashigajwe inyuma n’amateka barahamya bashize amanga ko imyigire y’abana babo idashoboka.

Ibi biravugwa n’imwe mu miryango y’abashigajwe inyuma n’amateka iramukira ku muhanda mu Mujyi wa Nyamagabe aho bahimbye kuri mirongo ine (40), aho baba ari itsinda rigizwe n’abarenga 20 baba bahagaze bategereje uwabaha akazi,  bamwe muri bo bakaba badatinya kuvuga ko imyigire y’abana babo idashoboka.

N’ubwo bemeza ko batayobewe inyungu zo kwiga, bavuga ko imibereho yo mu ngo zabo idakwiriye cyangwa idahagije kugira ngo abana babo bagire imyigire myiza, ibi bigatuma berura ko hari gihe batarenganyiriza abana babo kujya ku ishuri.

N’ubwo bemeza ko Leta ibafasha muri byinshi ndetse bagashima by’umwihariko gukurwa mu mazu adasobanutse bagatunzwa aho abandi bari, ngo babona bidahagije kugira ngo imibereho yabo ihinduke.

Umwe muri bo, Bizimana Quatres aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko afite abana 8, ariko ngo abiga ni 4 kandi ngo iyo batabonye ibyo kurya ntibajya kwiga.

Yagize ati “Iyo batabonye ibyo kurya ntibajya kwiga kandi ntiwababwira ngo nimujye kwiga kuko iyo bagiye kwiga ntibabona. Ese wabwira umwana uti andika cyangwa soma atariye? Uramubwira uti andika kuri kiriya kibaho agahuma kubera inzara.”

Ahamya ko kwemerera umwana kwiga bidashoboka kandi ngo ntacyo byamara kuko iyo umwana yaraye ubusa nawe atamuhatira kujya kwiga, kuko ushobora no kumwohereza akagaruka atagezeyo.

Icyakora ibyo Bizimana avuga bijya gusa n’ibivugwa na Mukamana Koreta wagize ati “Hari byinshi bibuza abana bacu kwiga. Ubu mfite abana 5 ariko abo nashoboye kubonera imyambaro y’ishuri ni 2 gusa, kandi amikoro yanjye yararangiye. None se umwana aziga atabashije kubona n’ibikoresho?”

Akomeza agira ati “Ubundi abana bacu bakunda gucibwa intege no kubura ibyo kurya ndetse n’ibikoresho. Ubu mu bana banjye ufite ibikoresho ni umwe. Ubu sinizeye ko bose nzababonera ibikoresho. Ibi rero iyo yigaga akabura ibikoresho nibwo wumva ngo abana bacu bavuye umu ishuri.”

Avuga ko kugeza uyu munsi ngo uhereye ku itariki ya 1 ngo yifuzaga kugurira abana be imyenda y’ishuri ariko ngo akazi karabuze.

Ubusanzwe uyu mubyeyi uvuga ko atunzwe n’abaturanyi, akavuga ko arya iyo abashije kubona ikiraka cyo gutunda umucanga.

Kimwe n’abandi muri iri tsinda, bose bemeza ko muri rusange imibereho yabo mibi ari yo ikura abana babo mu mashuri, kandi ngo ntako batagira ngo bashakishe imibereho. Icyakora ibi bibazo bavuga ko ahanini biterwa n’uko ngo batagira ubutaka ngo babe bahinga.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBizimana Quatres ahamya ko umwana adashobora kwiga atariye (Ifoto/Nshimiyimana E.)   Bamwe mu miryango y’abashigajwe inyuma n’amateka barahamya bashize amanga ko imyigire y’abana babo idashoboka. Ibi biravugwa n’imwe mu miryango y’abashigajwe inyuma n’amateka iramukira ku muhanda mu Mujyi wa Nyamagabe aho bahimbye kuri mirongo ine (40), aho baba ari itsinda rigizwe n’abarenga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE