Nyagatare : 6 barimo ba Gitifu bafashwe bakekwaho gusambanya abana b’abanyeshuri
Abantu batandatu barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge babiri na bamwe mu bacuruzi mu karere ka Nyagatare bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare bakurikiranweho ko bajyaga basambanya abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare.
Mu kiganiro n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Senior Superintendent Benoit Nsengiyumva, yabwiye IGIHE ko aba bantu 6 bafashwe, bakurikiranweho ko hari umwe mu banyeshuri wo kuri GS Nyagatare wajyaga avana abakobwa kuri iki kigo akababashyira bakabasambanya.
Abashyirwa mu majwi ko basambanyaga abo bakobwa ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha n’undi murenge tutarashobora kumenya neza, hakaba hari n’abandi bane barimo abacuruzi mu Mujyi wa Nyagatare.
SSP Nsengiyumva yagize ati “Ubu twatangiye gukora iperereza kuri aba bantu ngo tumenye aho ukuri guherereye ngo abahamwa n’icyaha bahanwe.”
Yakomeje avuga ko Polisi yari imaranye iminsi amakuru y’abakobwa bakurwaga mu kigo cy’ishuri bakajya gucuruzwa hanze.
james@igihe.com
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/nyagatare-6-barimo-ba-gitifu-bafashwe-bakekwaho-gusambanya-abana-babanyeshuri/JUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbantu batandatu barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge babiri na bamwe mu bacuruzi mu karere ka Nyagatare bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare bakurikiranweho ko bajyaga basambanya abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare. Mu kiganiro n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Senior Superintendent Benoit Nsengiyumva, yabwiye IGIHE ko aba bantu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS