Umuryango utuye mu Karere ka Nyabihu ushinja ubuyobozi bw’Akarere ko bwabasenyeye amazu abiri bitunguranye ndetse nta n’ingurane bahawe.Gusa urhande rw’akarere n’umurenge batuyemo bo bakavuga ko bazisenye kuko zari indiri y’inkozi z’ibibi.

Ifoto igaragaza amazu yasenywe.

Twishime Placide, uhagarariye uyu muryango avuga ko tariki 07 Gashyantare 2011,Umuyobozi w’Umurenge wa Bigogwe yazanye n’abasirikare barinwdi ndetse n’abasore bo gusenya izo nzu mu buryo butunguranye ba nyir’inzu nta kintu babiziho.

Kuva bimaze kuba, uyu muryango ngo watangira kwandikira inzego zitandukanye usaba kurenganurwa.

Muri Mata 2011, Urwego rwisumbuye ku Murenge babanje kujyamo ni Akarere, bageze ku biro by’Akarere ka Nyabihu ngo basabwa gusubirayo bakazana amafoto y’ahasenywe. Bamaze kuyazana, ubuyobozi bw’Akarere ngo bwababwiye ko amazu yabo yasenywe kuko yegereye umuhanda kandi Akarere gafite gahunda yo kwimura abantu batuye hafi y’imihanda cyane.

Twishime atangiye kujya mu nzego zo hejuru na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Inteko Ishinga Amategeko, Ubuyobozi bw’Akarere bwatangiye kujya bumukomanyiriza buvuga ko bwamubwiye ngo avugurure, akumva nabi aho kuvugurura akisenyera.

Nyuma Twishime ajyanye ikibazo cye ku Rwego rw’Umuvunyi, Akarere ngo katangiye kwivuguruza buvuga ko babikoze mu rwego rwo gukura ku mihanda amazu atajyanye n’igihe, gusa butazi niba uyu muryango warahawe inyandiko ziwuteguza ko amazu yawo agiye gusenywa.

Twishime Placide, uvugira umuryango we wasenyewe.

Muri Raporo y’Akarere ka Nyabihu iriho umukono wa Twahirwa Abdulatif, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yandikiwe Umuvunyi muri Mata 2012 dufitiye kopi, hagaragaramo ko nta ruhare ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere bwagize mu gusenya inzu z’uyu muryango.

Umwanzuro w’iyi raporo ugira uti “ Iyo dukurikiye ubuhamya bw’abantu batandukanye dusanga iyi gahunda yari iyo kuvugurura amazu ashaje, ntaho ihuriye n’iyubakwa ry’umuhanda wa Kaburimbo kuko aya mazu atari ameze neza kandi bikaba byari muri gahunda ibera mu gihugu hose.”

Twishime avuga ko aya mazu abiri yasenywe yubatswe mu 1985, kubwe ngo akaba yari afite agaciro Miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “ Imwe yari inzu y’ubucuruzi indi ari ibamo abapangayi yasenywe binyuranyije n’amategeko ndetse bitunguranye. Kandi ndacyabihagazeho ko nasenyewe n’Akarere ka Nyabihu gahagarariwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Bigogwe witwaga Rurangwa Manzi Sertien.”

Akomeza avuga ko uku gusenyerwa byasize uyu muryango mu kangaratete kuko hari abana bacikirije amashuri ndetse ngo bikaba byarabateje ubukene bukomeye.

Ikibabaza kurushaho ariko ngo ni uko Imyaka igiye kuba ine (4) ikibazo cyabo kidakemuka ngo bahabwe ubutabera.

Ku ruhande rw’ubuyobozi butungwa urutoki, Rurangwa Manzi Sertien wayoboraga Umurenge wa Bigogwe muri 2011, yadutangarije ko inzu z’uyu muryango byari ibizu bishaje ndetse bicumbikamo n’amabandi.

Akongera gushimangira ko n’ubwo byari bimeze gutyo Twishime ariwe wisenyeye hashize igihe akazana ubutekamitwe ngo abone amafaranga.

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdulatif kuri iki kibazo akaba yongeye kwemeza ko nta ruhare ubuyobozi bw’Akarere kagize mu kumusenyera ndetse ko uyu Twishime Placide ariwe wisenye mu rwego rwo kuvugurura nyuma abigereka ku buyobozi.

BIRORI Eric
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmuryango utuye mu Karere ka Nyabihu ushinja ubuyobozi bw’Akarere ko bwabasenyeye amazu abiri bitunguranye ndetse nta n’ingurane bahawe.Gusa urhande rw’akarere n’umurenge batuyemo bo bakavuga ko bazisenye kuko zari indiri y’inkozi z’ibibi. Twishime Placide, uhagarariye uyu muryango avuga ko tariki 07 Gashyantare 2011,Umuyobozi w’Umurenge wa Bigogwe yazanye n’abasirikare barinwdi ndetse n’abasore bo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE