Bamwe mu baturage basaba kugabanyirizwa imisoro y’ubutaka (Ifoto Mukamanzi Y)

Abaturage  b’Akarere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe ho mu mudugudu wa Kageri  barasaba inzego zibishinzwe kubarenganura bakagabanyirizwa imisoro ku butaka.

Umudugudu wa  Kagera urimo isantire ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi hazwi ku izina rya Mukamira.

Abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko babangamiwe cyane n’umusoro w’ubutaka wavuye ku 10% ukajya kuri 30% .

Bakomeza bavuga ko ubutaka butuwe butakagombye gusorerwa nk’ubutaka bukorerwaho imirimo y’ubucuruzi cyangwa  ubutaka buhingwa  kuko ntibyinjiza  kimwe.

Kabano Tharcisse atuye mu kagari ka Kora,  Umurenge wa Bigogwe  avuga ko we  yategetswe kujya yishyura  ibihumbi 600 ku mwaka ngo   kandi ubutaka asorera ntibuhwanye n’ayo mafaranga.

Ati ” rwose badusoresha imisoro idahwanye n’ubutaka dufite,nkanjye banyishyuza ibihumbi 600 kandi ntibiguze n’isambu ndimo ,urumva ni nishyura inshuro 2 bizaba ari miliyoni irenga kandi iyo  sambu ntinyungura urumva ni ikibazo.”

Mukandutiye Damarisi  nawe yagize ati ” aho nahingaga bahateye ishyamba ntahandi ngira usibye aho ntuye , umusoro nishyuraga wikubye gatatu,nkibaza nti ese ko ndya mvuye guhingira rubanda nzabona amafaranga yo kwishyura aho ntuye mbone antunga narabuze nayo gutangirira abana banjye ngo bige?”

Aba baturage batuye mu mudugudu wa  Kagera  bifuza ko bahabwa abashinzwe gupima ubutaka ku rwego rw’Akarere bakongera gupima kuko hari ahatewe amashyamba mu rwego rwo kurwanya isuri  hatakiri aha abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdulatif  avuga  ko umusoro utangwa kubutaka mu gihugu hose  ugenwa n’itegeko akaba avuga ko abaturage bose bagomba kugira umuco wo gusora .

Twahirwa akomeza avuga ko muri iki gihe umuntu asorera ubutaka bitewe nuko bungana  mugihe mbere basaga n’abasonewe kuko bishyuraga 10%.

Ati ” mbere  abaturage bishyuraga amafaranga make mbese twakwita nk’ubuntu(for free) ariko ubu byarakosowe ubu umuntu asigaye yishyura  hagendewe ku buso buri ku cyemezo cy’ubutaka cya burundu ari yo mpamvu ariya mafaranga yiyongereye.”

Twahirwa akomeza avuga ko umuntu wese wumva yararenganijwe  yazegera ubuyobozi bakareba aho ikibazo kiri.

“ndumva nta kwibeshya kwabaye  mugufata ibipimo bigenderwaho hishyurwa imisoro ariko uwumva yararenganijwe yakwegera ubuyobozi bukamusobanurira.”