Nimureke duharanire gusigira abana bacu umurage mwiza w’ urukundo . Tureke ibi twihaye byo gutsimbarara ku urwango n’ ukuri gucagase!

Nyuma y’ intambara imaze iminsi kurubuga rwa Twitter  kubera  ikiganiro  “ Ribara uwariraye” cyatambutse kuri you tube tariki 25 Mata 2020 kuri chaine :

https://www.youtube.com/results?search_query=gatebuke+mu+kinyarwanda

Umuntu arareba akibaza aho tujya nk’ abanyarwanda !

Biteye ubwoba kubona ukuntu igikorwa cyo kuvuga agahinda k’umunyarwanda kivamo amahane bene aka kageni! 

Murwanda  no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  hakozwe ibyaha  by’ intambara , ibyibasiye inyoko muntu , jenoside yakorewe abatutsi, ibyaha umuryango w’abibumbye wemeza ko  bisuzumwe neza byakwitwa jenoside yakorewe abo banyarwanda bo mubwoko bw’ abahutu bari munkambi n’ amashyamba ya Kongo…

Ibi byose ko bizwi impaka ziriho ni iziki ? Amahane mu kwibuka abazize ayo mahano yose azahagarikwa ate nimba azigera anahagarara?

Abashoboye gukurikira kiriya kiganiro mu Rwanda  n’ ubwo ari bacye kubera ikibazo cyo kubona megabytes ( ikiganiro cyari kirekire cyane)  ntitukivugaho rumwe ariko muri rusange urubyiruko rwose rurambiwe izi ntambara n’ ubu bushyamirane budashira.

Icyo bikoze , aya mahane n’ ubu bushyamirane  bishobora kuba byari bikenewe kuko kwibuka jenoside yakorewe abatutsi gusa bidahagije kugirango abanyarwanda bazagere kubwiyunge buhamye kuko hari n’abandi babuze ababo muri ayo mahano yandi atavugwa baheranwe n’ agahinda .

Ibyaha byarakozwe , bikorwa n’ udutsiko dutandukanye , mubihe ( time frame ) bitandukanye hagati ya 1990 na 1998, ndetse no kuva 1998 kugeza ubu abanyarwanda baracyapfa bazize intambara zidashira kandi ubirebeye hafi usanga nanone twa dutsiko dupfa ubutegetsi tuba tubifitemo uruhare.

Umunyarwanda yaba azigera abona amahoro ko ahora afatwa bugwate n’ udutsiko tw’ abantu biharira ubutegetsi bakaducamo ibice kuburyo generations zisimburana kubwanzi bw igihugu!

Ibyo bintu mubona bitarambiranye?  

U Rwanda  buri munyarwanda yisangamo ruzagerwaho rute?

Umunyarwanda wese utazajya yunamira ubutegetsi bugezweho mugihe cye azajya ahinduka umwanzi w’ igihugu bishoboke?

Tuzahora se muri uyu mukino wo kureba ikijisho uyu cyangwa uriya tuvuga tuti niwe sazi mumata ?

Nimba kwibukira abacu hamwe binaniranye , umunyarwanda yahawe amahitamo yo kwibuka buri nzirakarengane muri context y’ ibyaha zakorewe kugirango ikintu cyo kuvuga ngo ubwo umuntu yibutse aba apfobejecyangwa se ahakanye uburemere bw’ ibyaha byakorewe aba bandi biveho ?

Urugendo rwo kwibohora ubwoba n’ ihungabana dufite nk’ abanyarwanda ruracyari rurerure. Twari dukwiye kwemeranya ku gihe inzirakarengane z’ abanyarwanda zitazize jenoside yakorewe abatutsi nazo zibukwa muri context y’ ibyaha zakorewe n’ igihe ibyo byaha byakorewe  bityo ababiteye bose bakamenyekana, uwahemutse akamenyekana ubudahishirirwa kugirango azashobore kwiyunga n’ uwo yahemukiye bitabanje guteranya abanyarwanda!

Ese ntibibatangaza kubona  ba nyiri uguhekura abanyarwanda bose bajya hariya bakituramira  rubanda akaba ari rwo rupfa ibyo barukoreye?!

Ni mureke tubitekerezeho dukomeje kugirango tuzasigire abadukomokaho umurage mwiza ushingiye ku ubwubahane, ku ubumuntu n’ urukundo.

Samuel Kamanzi

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/05/IMG-20200505-WA0001.jpg?fit=246%2C205&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/05/IMG-20200505-WA0001.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONLATEST NEWSOPINIONNimureke duharanire gusigira abana bacu umurage mwiza w’ urukundo . Tureke ibi twihaye byo gutsimbarara ku urwango n’ ukuri gucagase! Nyuma y’ intambara imaze iminsi kurubuga rwa Twitter  kubera  ikiganiro  “ Ribara uwariraye” cyatambutse kuri you tube tariki 25 Mata 2020 kuri chaine : https://www.youtube.com/results?search_query=gatebuke+mu+kinyarwanda Umuntu arareba akibaza aho tujya nk’ abanyarwanda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE