Ntwari Yanjye
Imyaka ibaye myinshi
Urukundo rw’igihugu
Bararenzwe bararwibagiwe
Ibitekerezo byawe byiza babisimbuje ubutindi
Ubumuntu bwahinduwe ubwicanyi
Urukundo rwabaye uburyarya
Badutegetse kunamira ikibi
Himikwa ikinyoma
Urwanda wakundaga rurahekurwa
Babyita ubutungane
None abanyarwanda baracyahunga
Icyago cyaratugwiririye
Amateka yawe barashaka kuyataba
Basenye umubano
Bahanga ubwami bushya
Humura ntwali yanjye
Turatabaye
Tuzagusubiza icyubahiro ukwiye
Twitwaje ibitekerezo byawe
ninyigisho zawe
Nurukundo rwawe
Biracyari mumitima yacu
Kandi twiyemeje kuzabizira
Urwanda ruzongera rube Urwanda
Tuzaruha amaraso yacu
Tuzakurwanira uru rugamba
Tururangize burundu
Nkuko wabyifuzaga
Urwanda rutembe amahoro nyayo
Abana bu’Rwanda bose bahabwe ijambo.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/ntwari-yanjye/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/Fred-Rwigema-1.jpg?fit=396%2C407&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/Fred-Rwigema-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONLATEST NEWSImyaka ibaye myinshi Urukundo rw'igihugu Bararenzwe bararwibagiwe Ibitekerezo byawe byiza babisimbuje ubutindi Ubumuntu bwahinduwe ubwicanyi Urukundo rwabaye uburyarya Badutegetse kunamira ikibi Himikwa ikinyoma Urwanda wakundaga rurahekurwa Babyita ubutungane None abanyarwanda baracyahunga Icyago cyaratugwiririye Amateka yawe barashaka kuyataba Basenye umubano Bahanga ubwami bushya Humura ntwali yanjye Turatabaye Tuzagusubiza icyubahiro ukwiye Twitwaje ibitekerezo byawe ninyigisho zawe Nurukundo rwawe Biracyari mumitima yacu Kandi twiyemeje kuzabizira Urwanda ruzongera rube Urwanda Tuzaruha amaraso...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS