Perezida Kagame ashyikiriza igihembo umusirikare w’u Rwanda witwaye neza mu masomo kurusha abandi ((Ifoto/Kisambira T.)

 

Umukuru w’u Rwanda ashimangira ko nta munyamahanga ukwiye kuba aha Abanyarwanda amasomo y’uburyo bakwiye kurinda umutekano wabo.
Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye uwo muhango (Ifoto/Kisambira T)
“sintekereza ko hari ahantu runaka dukwiye gushakira amasomo y’uburyo dukemura ibibazo by’umutekano dufite. Tuzahangana n’abakora ibikorwa by’iterabwoba (mu buryo twumva butubereye) kabone nubwo ibivugwa n’abafatanyabikorwa bacu byagumaho”.
Aya ni amwe mu magambo Perezida Kagame yavugiye mu muhango wo gusoza amasomo y’abaofisiye bakuru mu ishuri rya gisirikari rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa 6 Kamena 2014.
Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu wa Human Rights Watch na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baherutse gusohora amatangazo avuga ko mu Rwanda abantu bakomeje gutabwa muri yombi kandi bakamara igihe kinini bafunzwe batarashyikirizwa inkiko.
Benshi mu batabwa muri yombi ni ababa bakekwaho gukorana na FDLR na RNC; imitwe ibiri irwanya Leta y’u Rwanda; ishinjwa gutegura no gutera amagerenade mu gihugu.
Perezida Kagame yavuze ko icya ngombwa ku buyobozi bw’u Rwanda ari uguhangana n’ “abasize bakoze Jenoside bafashwe neza mu bice bitandukanye byo mu karere kacu no mu bindi bihugu”, aho kwita ku bivugwa n’amahanga.
Kuri uyu wa 5 Kamena 2013, yari yavugiye mu Karere ka Nyabihu ko “abahungabanya umutekano w’igihugu bazajya baraswa ku manywa y’ihangu” kugira ngo bibere abandi isomo.
Mu muhango wo gusoza aya masomo ya gisirikari, yashimangiye ko bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda “bakomeje gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero by’amagerenade ku gihugu cyacu”, hanyuma “abantu bamwe na bamwe bagashaka kumvikanisha ko bafite impamvu za politiki baharanira, ariko ntacyo bageraho”
Muri Mutarama 2014, abagizi ba nabi bateye gerenade mu rugo rw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpebyemungu Winifrida, ihitana umwana w’imfubyi yareraga.
Afatiye urugero kuri iryo sanganya, Perezida Kagame yavuze ko urupfu rw’uwo mwana w’igitambambuga (yari ataruzuza imyaka 2) rubabaje, ashimira inzego zishinzwe umutekano ko zakoze amaperereza zigata muri yombi abakekwaho kurugiramo uruhare.
Yagize ati, “abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano bakoze akazi nubwo uwo mwana yari yamaze gupfa”
Abaofisiye bakuru 46 bashoje amahugurwa … 

Bamwe mu basoje amasomo (Ifoto/Kisambira T)
Abasirikari 44 n’abapolisi 2 nibo barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri (second intake) yatangirwaga mu ishuri rya gisirikari rya Nyakinama, kuva tariki 21 Nyakanga 2013.
Ni abaofisiye bakuru gusa; ufite ipeti ryo ku rwego rwo hasi ni Majoro.
Barimo Abanyarwanda 38 (abasirikari 38 n’abapolisi 2), Abarundi 2, Abanya-Uganda 2, Abatanzaniya 2 n’Abanyakenya 2.
Perezida Kagame yavuze ko aya masomo asigiye abayitabiriye ubumenyi bwinshi mu bijyanye no gucunga umutekano ku rwego mpuzamahanga, kandi ko azafasha mu kunoza ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byo mu karere.
By’umwihariko yabwiye igisirikari n’igipolisi by’u Rwanda ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange babitezeho byinshi mu bijyanye n’umutekano.
Umuvugizi w’Igisirikari cy’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko “ntacyo tutakora nk’ingabo mu gucungira umutekano Abanyarwanda” kandi ko “twe nk’ingabo z’u Rwanda ntabwo twifuza ko aka Karere kaba indiri y’abanyabyaha”
Brig Gen Joseph Nzabamwita yabwiye abafite imigambi yo guhungabanya umutekano ko “turi tayari (turiteguye), dufite ubushake n’ubushobozi bwo kubarwanya.”
Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.
Yakurikiwe n’intambara z’abacengezi nazo zahungabanyije igihugu.
Brig. Nzabamwita avuga ko, “twe nka RDF tuzajya dukomeza gufata iya mbere, agaciro k’umutekano nitwe tukazi, ntawe ugushimira ahakurya, urahishimira”
Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPerezida Kagame ashyikiriza igihembo umusirikare w’u Rwanda witwaye neza mu masomo kurusha abandi ((Ifoto/Kisambira T.)   Umukuru w’u Rwanda ashimangira ko nta munyamahanga ukwiye kuba aha Abanyarwanda amasomo y’uburyo bakwiye kurinda umutekano wabo. Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye uwo muhango (Ifoto/Kisambira T) 'sintekereza ko hari ahantu runaka dukwiye gushakira amasomo y’uburyo dukemura ibibazo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE