“Ntabwo u Rwanda rwigeze rundasaho” Willy Nyamitwe
Umujyanama wa perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza akaba n’umuvugizi wa guverinoma uherutse kugabwaho igitero akarusimbuka yabushyuje amakuru yavugaga ko ari u Rwanda rwaba ruri inyuma y’ iki gitero.
Ni mu gihe Polisi y’ u Burundi yari yatangaje ko u Rwanda ari rwo rwagerageje kwica Nyamitwe. Ibi nibyo Nyamitwe yavuguruje avuga ko polisi y’ u Burundi yamuvugiye ibyo atayibwiye.
Ku wa mbere w’iki cyumweru gisoje ni bwo abantu bitwaje intwaro bagabye igitero kuri Willy Nyamitwe ubwo yari mu nzira ataha ava ku kazi, iki gitero cyahitanye umwe mu bapolisi barinda Nyamitwe naho we akomereka ku kaboko.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye yatangaje ko abashatse kwica Nyamitwe bakorana na Leta y’u Rwanda, ati “Harimo umusirikare w’U Rwanda hamwe n’Abarundi bahungiye mu Rwanda. Caporal Nduwimana Jean Claude yemeye ko bahawe amabwiriza n’ibikoresho biciye kuri Col Dushimagize ari na we yakurikiranaga ibikorwa bibera mu Burundi”
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lieutenant Colonel Ngendahimana yahakanye ayo makuru avuga ko ari ibintu bidafite gihamya.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Willy Nyamitwe yavuguruje ibi byavuzwe ko u Rwanda rwaba rwaragerageje kumwica avuga ko abashatse kumwica ari Abarundi cyakora ko batorejwe mu Rwanda.
Yagize ati “Musaza wa Nininahazwe yamvugiye ibyo ntavuze. Naravuze ngo u Rwanda ntabwo rwandasheho mu buryo buzinguye(directe). Byakozwe n’ Abarundi batoranyijwe”
byo abayobozi b’u Burundi bakomeje kugenda batangaza ku iraswa rya Willy Nyamitwe bikomeje kuba urujijo no kugaragaza ko iki gihugu cyaba kidafite uburyo buhamye bwo gukurikirana abanyabyaha.
Kugeza ubu abasilikare batatu barimo Cap Celestin Iranyibutse, col Nestor Bahati na Jean-aptiste Miruho, bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho iki kirego.