Minisitiri w’Ibikorwa Remezo James Musoni, yavuze ko amashanyarazi agomba kugera ku Banyarwanda bose bitarenze umwaka wa 2020, kandi akabageraho mu buryo bwizewe ndetse no ku giciro gihendutse.

Musoni yavuze ko bigomba kugendana no kuba mu 2018 nta munyarwanda uzaba agikoresha agatadowa, cyane usanga kiganje mu duce tw’icyaro kuko nta mashanyarazi aharangwa.

Mu kiganiro Kubaza bitera kumenya cyabaye kuri iki Cyumweru kuri Radio Rwanda, yagize ati “Nta munyarwanda uzaba akimurikisha agatadowa bitarenze umwaka wa 2018.”

Uyu muyobozi yavuze ko leta ubu iri gukorana neza n’abikorera mu rwego rwo kongera no gukwirakwiza ingufu, aho mu myaka umunani ishize, ingufu z’amashanyarazi ziboneka mu Rwanda zikubye inshuro enye. U Rwanda kandi ngo ruri kubaka imiyoboro y’amashanyarazi iruhuza n’ibindi bihugu izafasha kohereza cyangwa gukura amashanyarazi mu mahanga.

Yagize ati “Ingano y’ingufu z’amashanyarazi ihari ubu ni hafi Megawati 200 zivuye kuri Megawati 50 zari zihari mu 2008. Kugeza ubu 92% by’imirenge yose y’igihugu imaze kugerwamo n’amashanyarazi, gahunda ni ukuyageza mu mirenege yose vuba.”

Minisitiri Musoni yavuze ko abaturage basabwa gutura mu midugudu kugira ngo borohereze Leta kubagezaho umuriro w’amashanyarazi, ndetse bakarinda ibikorwa remezo by’amashanyarazi nk’inkingi y’iterambere.

U Rwanda ruheruka gutaha umushinga wa KivuWatt uzabyara amashanyarazi angana na MW 100 Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu, kugeza mu 2020. Kugeza ubu u Rwanda rugeze kuri MW 190, aho abafite umuriro w’amashanyarazi mu gihugu hose ari 24%, mu gihe leta yihaye intego ko igomba kuzaba ifite MW 563 bitarenze 2018.

Minisitiri James Musoni avuga ko mu 2021 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi ahagije ku buryo hari n’ingano ruzatangira kohereza mu bihugu by’akarere.

Mu mishinga y’amashanyarazi yitezweho umusanzu mu guca umwijima mu gihugu no gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye, harimo kubaka ingomero nyinshi nto, Umushinga wo kubyaza Mw 15 nyiramugengeri ya Gishoma, MW 30 zizavanwa muri Kenya n’izindi 400 zizava muri Ethiopia.

 

Minisitiri Musoni yavuze ko leta ubu iri gukorana neza n’abikorera mu rwego rwo kongera no gukwirakwiza amashanyarazi

 

Minisitiri Musoni avuga ko nta munyarwanda uzaba agicana agatadowa bitarenze 2018
source: igihe.com

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/africa-2.jpg?fit=640%2C425&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/africa-2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMinisitiri w’Ibikorwa Remezo James Musoni, yavuze ko amashanyarazi agomba kugera ku Banyarwanda bose bitarenze umwaka wa 2020, kandi akabageraho mu buryo bwizewe ndetse no ku giciro gihendutse. Musoni yavuze ko bigomba kugendana no kuba mu 2018 nta munyarwanda uzaba agikoresha agatadowa, cyane usanga kiganje mu duce tw’icyaro kuko nta mashanyarazi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE