Mu Mujyi wa Kigali hakomeje kuzamuka imiturirwa ariko haracyagaragara n’amazu yubatse mu kajagari kandi ashaje MIDIMAR yita ‘nyakatsi’ (Ifoto/Interineti)

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Jeannette, aravuga ko nta mugambi wa vuba uhari wo guca inzu zishaje Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza (MIDIMAR) yita nyakatsi.
MIDIMAR iherutse gusaba Umujyi wa Kigali gusenya mu maguru mashya nyakatsi zo muri Quartier Matheus n’izindi zose zigaragara mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gukumira impanuka n’inkongi z’imiriro.
Gusa Mukasonga Jeannette avuga ko icyemezo cyo gusenya izo nzu kitagomba guhubukirwa kandi ko abona Nyarugenge yarateye imbere cyane.
Mukasonga yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “Kuvuga ko bwacya twahavanye Quartier Matheus byo ntibyakunda, aha niho hantu hatangirwa serivise z’ubucuruzi zikomeye mu Rwanda hose iminsi yose.”
By’umwihariko muri Quartier Matheus, Minisitiri Séraphine Mukantabana uyobora MIDIMAR, yavuze ko “urebye ukuntu amazu yaho ashaje cyane, ubona akwiye kuhavanwa mu guha agaciro inzu nshya zirimo kuhazamuka, no guhesha agaciro Abanyarwanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge avuga ko inzu zishaje zo muri Quartier Matheus zizagenda zihava buhoro buhoro uko ubushobozi buzagenda buboneka, naho ibyo kuzikuraho muri iki gihe byo ngo ntibishoboka.
Mukasonga avuga ko ntawe ukwiye kuvuga ko nta kirimo gukorwa ngo muri Quartier Matheus na Quartier Commercial habe hari amazu ajyanye n’igihe, kuko bigomba gukoranwa ubushishozi ndetse ntihagire umuturage uhutazwa.
Mukasonga avuga ko aho kuvuga ko nta kirimo gukorwa, ahubwo abantu bakwiye kwishimira ibyakozwe mu myaka mike ishize birimo inyubako nziza, ibintu avuga ko bitigeze bikorwa mu myaka 100 ishize.
Abacururiza Quartier Matheus bazatangira kwimuka muri 2016
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imari n’ubukungu, avuga ko amazu arimo kubakwa ahahoze hitwa kuri Eto Muhima, ariyo abacuruzi bo muri Quartier Matheus bazajyamo.
Alphonse Nizeyimana yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ibyo bizakorwa bitarenze umwaka wa 2016…
“Kuvugurura bizagenda bikorwa hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi, ariya azuzura mu ntangiriro zo mu mwaka wa 2016, abacuruzi bose bo muri Matheus bazajya yo.”
Gusa uyu muyobozi aravuga ko hari itsinda ryashyizweho ngo rirebe niba nta nzu ishobora guteza impanuka muri Quartier Matheus kugira ngo ihite ikurwaho.
Inzu zishaje ndetse ziri mu kajagari zivugwa na MIDIMAR ziri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali cyane cyane i Nyamirambo, Rwezamenyo, Kimisagara, Nyakabanda, Kanombe, Kimihurura, Gisozi n’ahandi.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu Mujyi wa Kigali hakomeje kuzamuka imiturirwa ariko haracyagaragara n’amazu yubatse mu kajagari kandi ashaje MIDIMAR yita ‘nyakatsi’ (Ifoto/Interineti)   Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Jeannette, aravuga ko nta mugambi wa vuba uhari wo guca inzu zishaje Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza (MIDIMAR) yita nyakatsi. MIDIMAR iherutse gusaba Umujyi wa Kigali gusenya mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE