boniface-twagirimana

Maze gusoma ibyo Boniface Twagirimana yavuze ku rubuga rwa Facebook ndetse byasohotse mu kinyamakuru the Rwandan inkuru ikaba igira iti: “Padiri Nahimana yagobye kureka kwiyemera akajya inama n’abandi” nasanze ari ngombwa kumusubiza. Nkiyisoma nagize ngo bari kumubeshyera ariko nanjye naje gusanga koko ari ukuri maze kubyisomera ku rubuga rwe ndetse ndetse maze no gusoma ibindi byose yanditse byerekeranye na Padiri Nahimana n’abagenzi be babujijwe kwinjira mu rwababyaye byabaye ngombwa ko nandika musubiza.

Mu gusubiza no kugira icyo mvuga kubyo Boniface Twagirimana yavuze nagira ngo mbanze mushimire ubutwari we n’abagenzi be mu gihugu imbere bakomeje kugaragaza nk’impirimbanyi za demokarasi zidahwema gukora ibishoboka byose ngo twipakurure iyi ngoma mpotozi itangiye no kutubuza gutaha mu rwatubyaye. Nubwo bwose nshyigikiye ibikorwa bya Boniface Twagirimana n’ishyaka rye FDU Inkingi ariko ibyo yavuze byanciye intege!

Ikizere nsigaranye cyonyine ni Victoire Ingabire, intwari yacu dukunda nkaba nemera ubutwari bwe yatweretse agaruka mu Rwanda ari inzira yaharuye abantu nka Padiri Nahimana n’abagenzi be barimo gushaka gukoresha ngo batahe mu Rwanda gukomereza aho agejeje. Abakurambere nibo bavuze ngo “Ubuze icyo anenga inka ayinenga igicebe cyayo”. Reka tuvuge ko ibyo uvuga ari ukuri nubwo nziko ko ataribyo ariko nk’umunyapolitiki cg umuntu usanzwe burya hari ibintu wirinda kuvuga kubera ko hari igihe abantu baba bashobora kukumva nabi nkanswe niyo ibyo waba uvuga byaba ari ukuri.

Nakomeje gusoma ibyo wandika ku rubuga rwa FB bintera kwibaza byinshi. Koko Boniface Twagirimana nta nugutegereza ngo Padiri Nahimana abanze agaruke ave muri kiriya kibuga k’indege i Nairobi agiye kumaramo iminsi 4 adakaraba none wowe ubabajwe nuko Padiri Nahimana atakugishije inama nako ngo Padiri Nahimana  ariyemera. Aramaze niba yiyemera kuko nawe iyo utaza kuba wiyemera ntabwo uba ugihanganye niyi ngoma cyangwa uba warayamanitse ukareka uru rugamba twese turimo turwana.

Gusa njye nk’umuturage usanzwe uharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda nta maraso amenetse nshyigikiye umuntu uwari we wese yaba Victoire Ingabire, wowe Boniface Twagirimana, Deo Mushyahidi n’abandi ndetse n’amashyaka FDU Inkingi, RNC, Ishema Party n’abandi bose barimo barwana uru rugamba tutazi. Wavuze byinshi ntiriwe nsubiramo hano biteye kwibaza byinshi  ariko nifuzaga ko aho guhangayikishwa nibyo Padiri Nahiman n’andi mashyaka batakoze cyangwa badakora ahubwo wowe wakaza umurego mubyo ukora maze tukareba uburyo twahirika iyi ngoma byihuse.

Hari abibwira ko guhirika iyi ngoma bizashoboka aruko amashyaka cyangwa abantu bose bayirwanya bishyize hamwe. Njye ku giti cyanjye mbona ari ukwibeshya kandi sinzi niba binashoboka. Birashoboka ko amwe mu mashyaka cyangwa bamwe muri twe bashobora kwishyira hamwe ariko icyangombwa nuko abashoboye kwishyira hamwe baza nabo barwana urugamba rumwe n’abatari kumwe nabo. Urugero natanga nurw’inzu. 1. Hari abasiza ikibanza. 2. Hari abubaka fondasiyo. 3. Hari abazamura inkuta. 4. Hari abasakara. 5. Hari abayifunga (Amadirishya n’inzugi). 6. Hari abayiteramo sima hasi. 7. Hari abayitera irangi. 8. Hari abayizitira. 9. Hari abatera ubwatsi n’ indabyo mu busitani maze inzu ikaba iruzuye. Nkeka ko mu kubaka iyi inzu iyo buri wese akoze akazi ke neza inzu yubakwa neza kandi ntabwo ari bibi iyo abasijije ikibanza bafashije abasakara ariko ntabwo ari ngombwa kandi ntibibuza inzu kuzura. Gusa icya ngombwa nuko buri wese akora akazi ke neza.

Nyuma yuko bamwe mu bayobozi b’ amashyaka amwe ntashatse kuvuga amazina hano bajobye ibikwasi Padiri Nahimana bamutega iminsi ngo ariyahuye nagende ntawe uzamuririra nibamufunga cyangwa se ngo azaba yaraguzwe nagerayo ntibamufunge nkuko bafunze Ingabire na Mushyahidi, nasanze ntaceceka maze kumva iyi mvugo ya Boniface Twagirimina nayo isa nk’ijomba ibikwasi Padiri Nahimana n’ishyaka rye Ishema Party. Gusa abatangiye kuvuga ngo Padiri Nahimana najye inama n’abandi, barabivuga ariko ntibatubwira abo Padiri Nahimana yanze kujya inama nabo. Ahubwo twe tuzi benshi Padiri Nahimana yagiye ashaka ngo banjye inama cyangwa ngo abagishe inama ariko bakamukwepa cyangwa bakanga kubonana nawe. Kuri uru rugamba buri wese nashyiraho umwete agatanga umuganda we mbere yo kureba iby’undi akora iyi ngoma ntizamara kabiri mba mbaroga.

Alphonse Mugemana
Umukunzi we Demokarasi
Kicukiro, Kigali

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/Boniface-Twagirimana.png?fit=300%2C215&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/Boniface-Twagirimana.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMaze gusoma ibyo Boniface Twagirimana yavuze ku rubuga rwa Facebook ndetse byasohotse mu kinyamakuru the Rwandan inkuru ikaba igira iti: “Padiri Nahimana yagobye kureka kwiyemera akajya inama n’abandi” nasanze ari ngombwa kumusubiza. Nkiyisoma nagize ngo bari kumubeshyera ariko nanjye naje gusanga koko ari ukuri maze kubyisomera ku rubuga rwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE