Abari abakobwa bane ubu bakaba ari abagore bo mu mudugudu wa Butare mu kagari ka Ruhanga muri Ngororero bavuga ko babyaranye n’abahinde bane bakoraga ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ruri kurangizwa mu murenge wa Mushishiro. Abahinde babanye kuva mu 2010 bakanabatera inda, bababwiye ko bagiye mu biruhuko mu Buhinde, ntibagaruka none baribaza uzabaha indezo z’abana babyaranye.

Abana babyaranye n'abahinde barifuza ko babaha indezo

Aba bagore batuye mu misozi ihanamye cyane mu cyaro cyo mu murenge wa Gatumba muri Ngororero. Kuva kuwa mbere w’icyumweru gishize aba bagore bane; Marie Solange Mukandayisenga, Clémentine Bankundiye, Ernestine Nyirahabimana na Solange Mukaneza, bakoze ibimeze nk’imyigaragambyo y’ituze ku rugomero rwa Nyabarongo aho abahinde bari kurangiza imirimo yo kubaka iki gikorwa kiri mu binini bigiye kuzura mu Rwanda mu myaka itanu ishize.

Kuwa mbere, aba bagore bagiye kuri uru rugomero bavuga ko batahava batabonye igisubizo ku ndezo bifuza ku bana babyaranye n’abahinde bakoraga aha, bo bakaba baragiye mu buryo bo bita ko babahunze ntihagire icyo basigira abana babo.

Mu mico y’abahinde bavuga ko bimeze nka kirazira kubyarana n’abo mu yandi moko, bazwiho kandi kuba abantu bironda cyane kandi badakunda kubyarana n’abirabura.

Iyi myigaragambyo aba bagore bafite abakobwa babiri n’abahungu babiri babyaye ku bahinde, bayivanywemo n’abayobozi b’inzego z’ibanze bababwiye ko ikibazo cyabo badakwiye kuba baza kukibaza kompanyi y’abahinde yubaka urugomero kuko kompanyi atari yo yabyaranye nabo.

Aba bagore bo bavuga ko bafite impungenge ko iyi kompanyi nirangiza imirimo yayo ikagenda ibyabo n’abana abahinde babasigiye bizaba birangiriye aho.

Umuseke wakurikiranye ikibazo cy’aba bagore, umunyamakuru abasanga aho batuye intatane mu misozi ihanamye yo mu murenge wa Gatumba mu Burengerazuba, aho babana n’abana babyaranye n’aba bahinde.

Aba bagore bavuga ko bitangira mu 2009 bakiri abakobwa, bagiye gusaba akazi kimwe n’abandi bantu batuye hafi aha ubwo uru rugomero rw’amashanyarazi rwatangiraga kubakwa. Baragahabwa. Maze uko iminsi yagiye ishira bamwe mu bahinde bagenda bababenguka.

Bavuga ko batangiye kujya baryamana nabo bigera aho babakodeshereza amazu muri centre iri hafi y’urugomero kuko aho babaga mbere (ari naho ubu bari) ari ahantu mu misozi haruhije kugera, noneho aba bahinde babana n’aba bakobwa nk’abagore n’abagabo kuko bari banamaze kubyarana. Aya mazu bari barakodesherejwe ubu bayirukanywemo kubera kubura ubwishyu.

Ikibazo basangiye ari bane, kuri mugenzi wabo Marie Solange Mukandayisenga hariho itandukaniro rito, avuga ko umuhinde babyaranye witwa Dan Bahadur umwana w’umukobwa babyaranye akamwita Sunita Pooja yemwemeye maze bajyana ku mwanditsi w’irangamimerere mu murenge wa Mushishiro bakorana amasezerano ko yemera uyu mwana.

Mukandayisenga ati “Mu mpera z’umwaka ushize yambwiye ko agiye iwabo mu kiruhuko ansigira amafaranga ibihumbi magana abiri ambwira ko atazatinda azagaruka kureba umwana we.”

Nyuma ariko we na bagenzi be bandi babyaranye n’abahinde baje gusanga ababateye inda bose buriye indege rimwe bagataha.

Mukandayisenga ariko uwamuteye inda n’ubu ngo bajya bavugana kuri telephone akamwizeza ko azagaruka, ariko nta kizere afite ko azagaruka kuko n’abari kubaka urugomero bari kurangiza.

Ati “Iyo tuvuganye arambwira ngo azagaruka ariko ni ukugira ngo akomeze anshyire ku cyizere ndeke kuzamura ikibazo, arikose azagaruka aje gukora wenyine ko umushinga wabo ugiye kurangira?

Twifuza ko bagira icyo badusayidira bakadufasha kurera abana babo, aba bana nabo bakeneye kuziga nk’abandi.”

Aba bagore bamaze kubona ko ababateye inda nta kizere cyo kuzagaruka kubafasha kurera abana babyaranye nibwo bigiriye inama yo guhaguruka bakajya ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi gushaka uko babonana n’umuyobozi wa sosiyete y’abahinde yakoreshaga abagabo babo.

Aba bagore bamwandikiye ibaruwa ntiyabasubiza bahitamo gukora igisa n’imyigaragambyo y’ituze maze bo n’abana babo birirwa ku biro by’iyi sosiyete ku rugomero baranaharara bashaka kuvugana n’umuyobozi wayo ariko bukeye bahakurwa n’ubuyobozi na Polisi bashinjwa gukora imyigaragambyo itemewe ndetse bafungwaho amasaha macye bararekurwa bataha n’abana babo.

Ubwo umunyamakuru w’Umuseke yabasangaga aho buri wese aba mu misozi y’iwabo bamubwiye ko icyo basaba nta kindi kitari uko abagabo babateye inda babafasha kurera abana babyaranye.

Bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kurera neza aba bana, nta bwisungane mu kwivuza bakibasha kubatangira.

Uwamariya Béatrice Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushishiro   yabwiye Umuseke ko iki kibazo nta bushobozi bafite bwo kugikemura kuko kireba cyane amategeko cyangwa indi miryango yita ku burenganzira bw’abana n’abagore.

Uwamariya Beatrice kuwa gatatu w’iki cyumweru yabwiye Umuseke ko bagerageje kubwira aba bagore ko ibyo bagerageje gukora kuwa mbere ari imyigaragambyo itemewe, avuga ko babagiriye inama yo kwiyambaza amategeko.

Urupapuro rwemera umwana Dan na Mukandayisenga basinyiye imbere y'ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga

 

Amategeko abivugaho iki?

Umunyamategeko uwaganiriye n’Umuseke kuri iki kibazo utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko iki ari ikibazo kireba amategeko ariko kikaba kirimo ingorane z’uko ababa baregwa atari abanyarwanda kandi batari mu Rwanda ndetse n’amategeko agenga ibirego nk’ibi akaba atazi amabwiriza yayo mu Buhinde uko ateye.

Uyu munyamategeko amaze kumva iki kibazo, asobanura ko icya mbere aba bakore bakora ari ukugana urukiko, urukiko icya mbere rukora ni ukwemeza niba abana ari ab’umugabo runaka umugore avuga.

Ati “Ibi bibaho mu byiciro bibiri, hari ukwemera umwana ku bushake, nk’uko mwabivuze kuri uriya muhinde wagiye ku irangamimerere mu murenge akabisinyira hakaba hari ibimenyetso, hakaba no kwemera umwana bihatiwe, aha habaho gushakisha se w’umwana hagendewe ku bimenyetso bitangwa na nyina w’umwana. Ibi byose hagamijwe kugira ngo umwana agire uburenganzira nk’ubw’abandi abone indezo.”

Uyu munyamategeko asobanura ko iyo hamaze kubaho kwemera cyangwa kwemeza se w’umwana hagendewe ku bimenyetso bitandukanye nk’abatangabuhamya cyangwa se n’ikizami cya DNA urukiko rutegeka umubyeyi wemeye cyangwa wemejwe ko ari umubyeyi w’umwana gutanga ibitunga umwana.

Uyu munyamategeko ati “Abo babyeyi baramutse baburanye iki kiciro bagatsinda nibwo bafata imyanzuro y’urukiko bakaba bayishyira abakoresha b’abo babyaranye bakerekana ibyo urukiko rwategetse noneho umukoresha wabo kubyo agomba umukozi we akavanaho ibirera umwana yabyaye.”

Kurega umunyamahanga udahari birashoboka?

Uyu munyamategeko avuga ko iyo urukiko rufata imyanzuro ku kirego uregwa yaba umunyamahanga cyangwa umunyarwanda, yaba ahari cyangwa adahari.

Gusa avuga ko bene iyo dossier igoranye kuko abaregwa bari hanze, akanibaza niba yenda hari imitungo y’aba baregwa yaba iri mu Rwanda cyangwa hari imishahara bafata mu Rwanda ikaba yaherwaho ikoreshwa hashingiwe ku myanzuro urukiko rwaba rwafashe.

Uyu munyamategeko avuga ko bigaragaye ko nta mitungo abaregwa bafite mu Rwanda amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga ateganya ikitwa Exequatur, ibi ni ukwemerera amategeko y’igihugu gushyira mu bikorwa urubanza rwaciriwe mu kindi gihugu.

Uyu munyamategeko ariko avuga ko ibi hari amabwiriza abigenga muri buri gihugu, ariko kandi atazi ibiteganywa n’amabwiriza (condotions) mu Buhinde atuma urubanza rwaciriwe mu Rwanda ashobora gushyirwa mu bikorwa mu Buhinde.

Mukandayisenga Marie Solange ufite  icyangombwa cy'umurenge  kigaragaza ko  uyu mwana se amwemera ariko akaba  ntacyo amumarira

 

None babaye abande?

Aho batuye n’ubushobozi bwabo n’imiryango yabo bigaragaza ko izi nzira z’amategeko badashobora kuzifasha, cyane ko abo basaba indezo batari mu Rwanda ntibabe n’abanyarwanda.

Mu masaha 24 ashize Umuseke wagerageje kuvugana n’inzego za Minisiteri y’iterambere ry’umuryango n’Inama y’igihugu y’abagore ntibyashoboka.

HAGURUKA, umuryango urengera uburenganzira bw’abana n’abagore ikiganiro wagiranye n’Umuseke gitanga ikizere kuri aba bagore.

Muhoza Mutoni Alice umunyamabanga nshingwabikorwa wa HAGURUKA amaze kubwirwa iki kibazo avuga ko bashobora gufasha aba bagore mu buryo butandukanye cyane cyane mu kubagira inama mu nzira z’amategeko ari nazo bakunze gufashamo ababagana.

Ati “Nta kibazo kitabonerwa igisubizo, tureba ibyo amategeko ateganya maze bagafashwa, mwababwira bakazaza kuri bureau ya HAGURUKA. Tukareba niba bafashwa gukurikirana ikibazo cyabo mu nzego zitandukanye zibifitiye ububasha.”

Avuga ko bitewe n’ubushobozi bw’abagana HAGURUKA, ubwayo ishobora  kubafasha kubageraho n’ubwo baba baturuka kure. Umutoni avuga ko HAGURUKA Ifasha abayigana ikaba ishobora no kubishyurira n’abunganizi mu rukiko.

Icyakurikiyeho kikaba ari uguhuza aba bagore na HAGURUKA, ngo barebe niba aba bahinde babyaranye nabo bashobora kubaha indezo z’abana basize ari bato.

Rajo, witiranwa na se, arerwa na nyirarume ndetse na Nyirakuruza kuko nyina  nta bushobozi afite


Photos/Elisee Muhizi/UMUSEKE

Elisee MUHIZI & Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbari abakobwa bane ubu bakaba ari abagore bo mu mudugudu wa Butare mu kagari ka Ruhanga muri Ngororero bavuga ko babyaranye n’abahinde bane bakoraga ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ruri kurangizwa mu murenge wa Mushishiro. Abahinde babanye kuva mu 2010 bakanabatera inda, bababwiye ko bagiye mu biruhuko mu Buhinde,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE