Ngororero: Abantu ibihumbi 16.000 baburiwe irengero
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga 2014, Radio Ijwi rya Amerika ryatangaje ko abantu bagera ku bihumbi cumi na bitandatu bo mu karere ka Ngororero baburiwe irengero.
Mu kiganiro umunyamakuru w’ Ijwi rya Amerika yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon yamubajije niba iryo bura ry’abantu ibihumbi cumi na bitandatu ari ukuri maze amuzubiza ko akurikije ibarura akarere kakoze yemeza ko abantu ibihumbi 10.000 aribo baturage b’aka karere babaruwe bavuye mu karere bagiye gushaka akazi.
Gédeon Ruboneza Umuyobozi w’ akarere ka Ngororero
Umunyamakuru yakomeje amubaza aho abo bantu baba bari amusubiza ko hari abantu batsindira amasoko yo gukora amterasi cyane mu ntara y’Iburasirazuba, maze bakaza gushaka abakozi bo ku bakorera mu karere ka Ngororero ngo kuko haboneka abasore n’abagabo bafite ingufu. Aha abakurikiranira ibintu hafi bibaza impamvu abo bantu bajya gukura abakaozi mukarer ka Ngorerero gusa kandi no mu tundi turere harimo abagabo n’abasore bafite ingufu nyinshi.
Umuturage wunvikanye muri iki kiganiro, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bujujubya abaturage harimo nko kugurisha amatungo y’abaturage batatanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, kubuzwa kubaka cyangwa gusana inzu zabo, havuzwe kandi amafaranga y’umutekano yakwa abaturage mbese muri rusange ngo ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero gahohotera abaturage ariko umuyobozi w’akarere yabihakanye yivuye inyuma.
Ibiro by’ akarere ka Ngororero
Ibyaribyo byose, biragaragara ko uyu mubare w’abaturage bava mu karere ka Ngororero ari mwinshi, ariko niba ari ukuri ko baba bagiye gukora akazi byaba ari byiza, kuko umunyarwanda afite uburenganzira bwo kujya gukora aho yifuza. Ariko na none, niba bagenda bahunga ubuyobozi byaba ari ikibazo gikomeye ababishinzwe bakaba bakwiye gukurikiranira hafi iki kibazo kugira ngo gikemuke.
Ganza@-Rwanda paparazzi.com
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/ngororero-abantu-ibihumbi-16-000-baburiwe-irengero/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga 2014, Radio Ijwi rya Amerika ryatangaje ko abantu bagera ku bihumbi cumi na bitandatu bo mu karere ka Ngororero baburiwe irengero. Mu kiganiro umunyamakuru w’ Ijwi rya Amerika yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon yamubajije niba iryo bura ry’abantu ibihumbi cumi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS