Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Ngomba, baravuga ko batiteze umusaruro mwiza mu gihembwe cy’ihinga cya 2017 ,cyizwi nk’umuhindo kubera ko Imvura yatinze kugwa.

Ibyo bivuzwe mu gihe n’ubundi ako Karere kari mu twahuye n’amapfa yibasiye uburasirazuba bw’igihugu, kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, yanatumye hari imirima myinshi itarahinzwe.

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma baragaragaza impungenge zikomeye z’inzara ,bavuga ko bafite kuva mu kwezi kwa kane umwaka ushize, kandi ko ishobora gukomeza, ngo bitewe nuko n’imvura nkeya babonye yaguye nabi.

Ibyo bitera abo baturage kugaragaza ko bakeneye ubufasha, dore ko bamwe muri bo kuva umwaka ushize bafashwa kubona ibyo kurya.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko icyo kibazo gikomeye,Ahanini bitewe n’ibibazo by’imihidagurikire y’ibihe ,ndetse no gutinda kw’imbuto.

Nambaje Aphrodis, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma avugana n’itangazamakuru yagarutse kuri iki kibazo maze ,avuga ko icyo kibazo gisa n’igikomereye ubuyobozi bw’Akarere,gusa ngo bafatanyije n’izindi nzego ,hari icyatangiye gukorwa, kirimo kwigisha abaturage kwizigamira ,ndetse na gahunda yo kuhira imyaka.

Ubusanzwe Akarere ka Ngoma gahingwamo cyane Igihingwa cy’urutoki ,kuri ubu gihingwa ku buso bwa hegitari zirenga ibihumbi 23, ariko muri zo izigera ku bihumbi 13 zidatunganyije.

Muri rusange Akarere gafite ubuso buhingwaho butunganyije burenga hegitari ibihumbi 72.

Nkindi Alpha