Image result for Kagame nahimana

Nyuma yaho Perezida Kagame amaze kwemeza abanyarwanda ko aziyamamariza kuyobora manda yagatu, abanyapolitiki bahanganye nawe cyane cyane abakorera hanze y’uRwanda ntabwo bahwemye kumwamagana ariko avunira ibiti mu matwi, cyakola igiteye inkeke nuko noneho batumva kimwe uburyo bwokumuhashya.

Abanyarwanda bamaze iminsi bakulikiranira hafi byenda gusetsa aho Umuyobozi w’Ishema Party Padiri Thomas Nahimana amaze igihe agerageza kwinjira mu Rwanda ngo yifuza kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Ibyo ntabwo byamworoheye kuko leta ya Kigali yashyizeho amananiza ashoboka yose kugirango Padiri Nahimana atagera i Kigali.

Ibyo nabyo bikaba amayobera aho Perezida Kagame asobanura ko ariwe wagejeje ku Banyarwanda amajyambere ndetse akaba yaratsindiye manda ebyiri hejuru ya 98% ariko kandi agatinya ko hari undi mu bakandida uhangana nawe usibye zimwe mu ngirwa mashyaka Kagame yashyize muri leta ye bemera ko ngo ariwe wenyine ukwiye gutsinda.

Ariko kandi ibidasanzwe n’ukuntu bamwe mu Banyarwanda bumva ko Kagame ngo agomba gukurwaho n’imbunda. Umwe utashatse kumenyakana kubera umutekano we agira ati, ‘’ Kagame n’umwicanyi ndetse nta demokarasi yahaye abanyarwanda, kugirango aveho azakurwaho n’imbunda yamwimitse’’.

Icyo abanyarwanda benshi bakomeje kwibaza n’ukuntu Kagame yakurwaho n’imbunda impamvu zikaba arizi zikurikira:

Image result for east african standby forceRelated image

East African Standby Force

Image result for east african presidents 2016

Kenyata, Museveni, Magufuli na Kagame

 

  1. Mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba u Rwanda rwigize akaraha- kajyahe, ndetse Kagame aravuga rikijyana kugeza naho Perezida wa Uganda yamwimye amatwi ubwo yamushotoraga kugirango yibonere amahoro. Kagame yagiranye ibibazo bikomeye na Nkurunzinza Perezida w’igihugu cy’uBurundi kugeza naho agerageza kumugirira nabi ndetse anamuteza abagizi ba nabi b’urudaca mu gihugu cye.
  2. Muri Kenya ho Kagame yakomeje kugira Perezida Uhuru Kenyata inshuti magara ndetse kikaba aricyo gihugu cyumva ko Kagame ngo arigitangaza.
  3. Igihugu cya Tanzania ntikirebana na Kagame kugeza aho yanavuze ko yashakaga kubicira Perezida wacyuye igihe Kikwete. Mubihangayikisha Kagame hakaba harimo ko icyo gihugu gishobora kuzafasha abashaka kumurwanya. Dore ko iperereza rye rimwemeza ko Tanzania ngo ifatanije na Afurika yepfo gukingira ikibaba Generali Kayumba Nyamwasa, nubwo bwose ariko ibyo bibazo bikomeje Kagame ataruhuka ahora ashakisha ukwo yabeshya Perezida Magufuli ngo amwigarure cyakola Magufuli ntabikozwa kuburyo aherutse no kwandika kurukuta rwe rwa twitter ko aba Perezida batubahiriza demokarasi bakwiye guhabwa akato barebera kubiba muri afurika yiburengerazuba.
  4. Igihugu cya Sudan yepfo cyo kirimo kwiyubaka kuburyo nubwo u Rwanda rwaterwa nticyabasha kubyivangamo, Perezida Kir wa Sudan we yibanda cyane ku gushaka umuti w’igihugu cye.
  5. Ibihugu bihuliye muri Afurika y’iburasirazuba bifite ingabo zizwi nka (East African Standby force) izo ngabo Kagame yakoze uko ashoboye kugirango izo ngabo zishingwe. Muri izi ngabo u Rwanda rufitemo ijambo ariko kandi ntabwo Tanzania nayo yoroshyemo, ibyo bikaba bivuga ko nubwo izo ngabo zashyiriweho gutabara aho rwambikanye ntizatwara ibindi bihugu mu ntambara ntabwumvikane bwa banyamuryango bibyo bihugu byose bumvikanye. Ikibazo ariko kikaba ar’uko mu masezerano y’ibihugu byiburasirazuba n’ukwo ubwumvikane ar’uko nihagira igihugu giterwa izo ngabo zizwi kwizina Standby Force zizatabara.
  6. Afurika y’iburasirazuba ikaba ifite ingabo zogutabara utewe mugihe Afurika Y’iburengerazuba ho barwanya abananiranira kubutegetsi ndetse umuryango bafite uzwi kwizina rya ECOWAS washyizeho ingabo zerekeza aho abaturage bakandamizwa cyangwa aho demokarasi ivogerewe.

Kagame rero agiye gusaba manda ya 3 kandi yizeye ko azayitsindira kuko ntawe bazaba bahanganye. Abo bahanganye bamwe arabimira akabaheza hanze naho abandi bo bemeje ko ntampamvu ituma bajya mu matora atarateganijwe neza nakanama kigenga. Ariko kandi nubwo Kagame akomeje kwemeza ko aziyamamaza ndetse akaba avuga ko imikorere ye inogeye abaturage, ntabura gufunga abatavuga rumwe nawe cyangwa abamunenga, itangazamakuru ryigenga ntirikora, ndetse na rubanda benshi bambuwe utwabo.

Biragaragara ko igisubizo kuri Kagame ar’imbunda nkuko byagaragaye hejuru hano ariko depolomasi yokwigarura ibihugu bikimuteze amatwi yo iracyakenewe, inkuru nziza mu Banyarwanda ikaba ar’uko Amerika iyoiboye na Trump utumva Kagame nyuma yogutsinda Hillary wihebeye Kagame. Tanzania ntiyumva Kagame, Uburundi nabwo nuko, Uganda ntiwamenya aho ihagaze dore ko Perezida Museveni yigeze kuvuga ko Kagame ar’imbwa yasaze ndetse ko ari ukuyitondera. Kenyatta  we ngi n’inshuti magara ya Kagame ariko Kenya nta mbibi ihana n’Urwanda ndetse ntabwo yabangamira byoroshye umuntu uwariwe wese watera u Rwanda.

Benshi mu Banyarwanda bakaba bemeza ko bidakwiye kwemerera Kagame kwiha indi manda ndetse ngo bararambiwe.