New RNC ya Rudasingwa Musonera na Ngarambe nayo yazindukiye mu kwitoranyamo abayobozi mu gihugu cy’ububiligi, aho bakoze nomation z’abayobozi babo. Bitandukanye na RNC ishaje abitabiriye inama bose batoranyijwe kuba abayobozi, ibi ngo bikaba ari kubera ko ar’ishyaka rishya rimaze kuyobokwa n’abantu bagera kuri 15, doreko batangiye ari 3 gusa, Rudasingwa Musonera na Ngarambe bigometse bakava muri RNC ishaje. Nubwo bwose abakurikiranira hafi bavuga ko kuba bamaze kugera kw’icumi barenga ar’uko abayoboke bafite ngo arabashaka ibyangombwa maze bakayoboka abarwanya leta ya KIGALI KUGIRANGO BIBONERE impapuro zibatuza iburayi. Bidasanzwe kandi bakaba bavuga ko bungutse n’umugore wa Major Rubimbura Moses wahoze mu ngabo za RDFF. Aya matora akaba yakorewe mu gihugu cy’ububiligi ndetse abayobozi batowe reba amazina akulikira.

Coordinator,  Shimiyimana Emmanuel  alias,  Eric
Vise coordinator Enoch Hategekimana
Sectaire Habiyakare Eliazare
Tresolier Ngarambe Edward Alias  Ruhangara Oliver
YOUTH: Mbaraga Samuel
Abategarugori: Umuratwa Assumutha umugore wa Major muri RDF Rubimbura Moses
Communication: Rugira Peter
Uburezi: Niyibizi Eustache
Ubushakashatsi: Rukundo
Ubukungu: Dusingizimana Jaques
Ububamyi n’Amahanga: Eric Ruzindana
Imibereho nyiza n’Ibidukikije:  Iradukunda Salome
Mobilisation: Ufitumukiza Idelphonse