Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 1 Nyakanga 2014

 

Perezida Paul Kagame yatangaje ko arambiwe guhora abazwa ikibazo kijyanye n’abarwanyi ba FDLR batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.
Mu kiganiro ngarukakwezi Kagame yagiranye n’abanyamakuru muri Village Urugwiro, yabajijwe icyo atekereza ku kuba amahanga yemerera abayobozi ba FDLR kwidegembya mu bihugu by’amahanga.
Kuri icyo kibazo Perezida Kagame yavuze ko arambiwe icyo kibazo avuga ko nta utazi uruhare FDLR bagize muri Jenoside ko gufata abantu nka bariya, bagahabwa icyubahiro, bibabaje.
“Nta bitotsi mbura kubera iki kibazo, rwose ndakirambiwe. Murebe mu myaka 20 ishize, uko bakomeje kugendagenda mu Karere, mu bihugu by’amahanga, bakavuga ko FDLR itakiriho ko ahubwo ari abana babo, uko bahabwa icyubahiro cy’uko bishe abantu bacu. Iyi isi nta mpuhwe igira, ariko nk’Abanyarwanda twiyemeje kudakomeza guhangayikishwa n’icyo kibazo cyane, ntidufite icyo twakora muri ibyo bihugu byo hanze, ijwi ryacu ni rito iyo ngiyo, ariko mu gihugu cyacu tuzi uburyo bwo guhangana nacyo. Ntibashobora kudusenya. Icyo twifuza ni ukubaho kandi ntitwanyeganyezwa. Ku buzima bw’Abanyarwanda nta mukino urimo. Narabivuze babitangaza uko bashatse ariko n’ubu nabisubiramo. Tuzajya tubarasa ku manywa y’ihangu”.
 Imiryango y’abitangiye igihugu batakiriho 
Ku kibazo kijyanye n’ibikorwa byihariye Umuryango wa FPR-Inkontanyi ukorera imiryango y’abitangiye igihugu batakiriho, Perezida Kagame yagize ati ” Hari byinshi bikorwa mu buryo rusange kuko turabanza tukifuriza abanyarwnada bose ineza, kubaho neza baba imiryango y’abitangiye igihugu, n’indi. Hari aho bihera ku banyarwanda bose tugasangira iyo neza tubifuriza. Hari ibibazo by’umwihariko bireba urubyiruko, abagore, impfubyi nazo z’uburyo butandukanye. Nureba mu mfubyi, ukareba izaturutse hano n’izaturutse  hariya, utabanje guhera kuri rusange ya buri munyarwanda, utagendeye ku byiciro gusa;  udahereye aho n’ibindi byose bimera nabi, ariko icya mbere, imiryango y’abana bitangiye igihugu, abana babo bashoboye kwiga, kugira ubuzima bwiza, bishingira kuri rusange y’abanyarwanda.  Ariko no ku mwihariko wabo ku buryo navuga nti nta mwana mu muryango w’abitangiye igihugu  utiga, naba nibwira ko ari uko  ukuri   kumeze kandi mba nibwira ko ikibazo kinini kiba cyakemutse mu bushobozi bw’igihugu uko bikwiriye kuba bimeze ”.
Yavuze ko hari n’amashyirahamwe agenda ashyirwaho kugirango mu buryo bw’umwihariko binashingiye ku neza  rusange yifurizizwa Abanyarwanda ho kugira umuntu wo muri uwo muryango wasubira inyuma ahubwo abonereho kugira ubuzima.
Iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru bagera kuri 40 bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda no hanze.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPerezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 1 Nyakanga 2014   Perezida Paul Kagame yatangaje ko arambiwe guhora abazwa ikibazo kijyanye n’abarwanyi ba FDLR batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Mu kiganiro ngarukakwezi Kagame yagiranye n’abanyamakuru muri Village Urugwiro, yabajijwe icyo atekereza ku kuba amahanga yemerera abayobozi ba FDLR kwidegembya mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE