Umuhanzi Nahimana Ibrahim bita Maguru (Ifoto/Kagiraneza.O)
Umuhanzi Ras Kayaga bita Maguru asanga muzika yo mu Rwanda itazigera itera imbere kubera ubujiji n’uburyo abahanzi bafatwa.
Maguru avuga ko ababazwa n’uburyo abahanzi bo mu Rwanda bafatwa, ari yo mpamvu na muzika itazigera itera imbere ati “muzika yo mu Rwanda ntizigera itera imbere kuko irimo ubujiji no kutamenya agaciro kayo”.

Ni muri urwo rwego ibyo byose usanga bica intege abakunzi ba muzika nyarwanda, abayikora ndetse n’abashaka kuyiteza imbere.

Ikindi uyu muhanzi atangaza ni uko abahanzi nabo ubwabo bifata uko batari ati “no kuba abahanzi natwe twifata nabi na byo biri mu mbogamizi ituma muzika yacu idatera imbere kuko bidakwiye abantu nka twe muri make umuhanzi ni urumuri rumurika kure cyane bishoboka, ariko usanga turi abasinzi, turi abasambanyi, twitwara nabi aho dutuye ntitubana neza, twatumirwa tukica amasaha, turi abanyabinyoma ubwo se muzika yatera imbere mu buhe buryo?”

Maguru akomeza agira ati “ni yo mpamvu navuze ko muzika mu Rwanda irimo ubujiji bwinshi kandi ntabwo tuzi n’uburyo tubyaza umusaruro ibyo dukora no kudakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo bidufashe kumenyekana impande zose z’isi ni ubujiji bukomeye”.

Maguru avuga ko ari byinshi bituma muzika mu Rwanda idatera imbere, ariko atabivuga ngo abirangize.

Umuhanzi Nahimama Ibrahim bita Ras Kayaga yamenyekanye muri Orchestre Holly Jah Doves yitorezaga mu kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmuhanzi Nahimana Ibrahim bita Maguru (Ifoto/Kagiraneza.O) Umuhanzi Ras Kayaga bita Maguru asanga muzika yo mu Rwanda itazigera itera imbere kubera ubujiji n’uburyo abahanzi bafatwa. Maguru avuga ko ababazwa n’uburyo abahanzi bo mu Rwanda bafatwa, ari yo mpamvu na muzika itazigera itera imbere ati 'muzika yo mu Rwanda ntizigera itera imbere kuko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE