Musanze: Inzu y’ ubucuruzi yibasiwe n’ inkongi y’ umuriri
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahagana mu ma saa yine, inkongi y’ umuriro yibasiye inzu y’ ubucuruzi murenge wa Cyabagarura, karere ka Musanze, ikaba yangije ibintu bifite agaciro kagera mu bihumbi amagana, gusa ntawe yahitanye nk’ uko bitangazwa.
Iyi nyubako yakoreshwaga, nk’ ibarizo, inzu bacururizamo ibikoresho byo guteranya ibyuma ikanacururizwamo amarangi.Umuvugizi wa polisi mu ntara y’ amajyaruguru Superintendent Christopher Semuhungu, yabwiye itangazamakuru ko iperereza rigikomeza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
- Inyubako y’ ubucuruzi yibasiwe n’ inkongi y’ umuriro mu karere ka Musanze
Yagize ati “Turacyaperereza ngo tumenye icyateje uyu muriro kandi turi kureba n’ ibyo waba wangije.Icyo navuga ni uko nta kintu cyashoboye kurokorwa. Ababonye iyi nkongi y’ umuriro bavuga ko umuriro watangiranye ingufu nyinshi cyane ku buryo byari bigoye kuwubuza gukwirakwira.
Umwe mu bari bafite ibicuruzwa byabo muri iyi nyubako, yagize ati: “Numvise abantu basakuza ngo baze bazimye umuriro, ariko igihe nahagereye nasanze inzu yose igurumana. Nta muntu wari gushobora kuwuzimya. Nta kindi twashoboraga gukora uretse gutegereza ko uzima.”
Rabbi Malo Umucunguzi – Imirasire.com