Umuryango wa Joël Mutabazi uravuga ko uhangayikishijwe n’ umwana wabo Jackson Kalemera waburiwe irengero, ubu bakaba bavuga ko batazi aho aherereye.

Jackson Mutabazi aka Ndiga

Joël Mutabazi ni umwe mu bahoze mu itsinda ry’ abasirikare barinda umukuru w’ igihugu, wafatiwe muri Uganda, akaza gukatirwa gufungwa burundu nyuma y’ uko urukiko rwamuhamije ibyaha birimo iterabwoba no kugambirir kwica umukuru w’ igihugu Paul Kagame, anasabirwa kwamburwa impeta zose za gisirikare.

Radio mpuzamahanga y’ Abafaransa iravuga ko Jackson Kalemera yari yaratawe muri yombi, aza gukatirwa amezi ane y’ igifungo. Nyuma yo gusohoka muri gereza arangije igihano cye mu Ugushyingo umwaka ushize, yaje kugaragaza ko yifuza gusubira muri Uganda, nyuma aza kuburirwa irengero.

Umwe mu bavandimwe ba Jackson Kalemera, nawe uba mu gihugu cya Uganda, Thadeus Rwambonera, yagize ati: “Mfite impungenge nyinshi kuko abantu b’ aho yabaga bambwiye ko yabuze, kandi nta muntu n’ umwe yigeze abwira ko azaba adahari. Ibintu byose biracyahari, kandi iyo afata umwanzuro wo kugenda, ntiyari gusiga ibintu byose mu rugo…”

Lieutenant Joel Mutabazi aheruka gukatirwa gufungwa burundu, nyuma yo guhamwa n’ ibyaha 8 bibirimo iterabwoba no gukorana n’ imitwe irwanya leta iriho.