Murumuna wa Chameleone yaba yarishwe n’ibiyobyabwenge
Byatangiye kunugwanugwa ko Emmanuel Mayanja benshi bamenye nka AK47, murumuna wa Chameleone, yaba yarapfuye biturutse ahanini ku biyobyabwenge byananije umubiri we akagwa hasi agapfa.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Werurwe 2015 nibwo AK 47 yapfiriye mu bitaro bya Nsambya mu Mujyi wa Kampala. Byabanje gutangazw ako yazize uburwayi bw’impyiko, ariko nyuma biza gutangazwa ko yazize urupfu rutunguranye nyuma yo kunyerera mu bwiherero akitura hasi.
Ikinyamakuru The Observer cyatangaje ko AK47 ashobora kuba yarapfuye nyuma y’uko umubiri we wananijwe n’ibiyobyabwenge byinshi bivugwa ko yari yanyoye.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga na we yashimangiye ko bakurikije ibimenyetso bike bamaze gukusanya bigaragaza ko nyakwigendera ashobora kuba yaraguye hasi kubera intege nke umubiri we wari ufite.
Enanga yagize ati “Yaguye agaramye, twamusanze agaramye kandi yari atararangiza kwihagarika kuko ipantaro ye yari igifunguye. Ibi byerekana ko yabuze ingufu ubwo yihagarikaga agwa hasi”
Enanga kandi avuga ko niba nyakwigendera yarakubitswe ngo ntiyagombaga kuba yaraguye agaramye ahubwo ngo yari kugwa yubamye.
Gerald Mayanja, se wa nyakwigendera AK 47, mu ijambo yagejeje ku bihumbi n’ibihumbi by’abaje kwifatanya na bo mu muhango wo guherekeza nyakwigendera yasabye Leta ya Uganda gukora uko ishoboye ikarandurana n’imizi urumogi rwose ruhinze muri iki gihugu kugira ngo barokore ubuzima bw’urubyiruko rukomeje gukoreshwa iki kiyobyabwenge cyangiza ubuzima bwa benshi.
Amagambo Gerald Mayanja yavuze mbere yo gushyingura umwana we yatumye benshi bashimangira ko nyakwigendera koko yaba yarazize ibiyobyabwenge.
Amafoto y’uko umuhango wo gushyingura AK47 wagenze: