Noneho baje badafite abunganizi babo
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwongeye gusubika urubanza ruregwamo Brig.Gen Frank Rusagara, Col.Tom Byabagamba na Sergeant, demobe Kabayiza Francois.
Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho abunganira aba basirikare batabonetse mu Rukiko, kuko ngo babwiwe ko urubanza ruzakomeza kuri uyu wa 26 Werurwe 2015 bitinze.
Abaregwa bose uko ari batatu bagaragaye mu Rukiko ariko badafite abunganizi babo.
Abaregwa babwiye Urukiko ko abunganizi babo babwiwe ko urubanza ruzaba kuri uyu wa kane bitinze, mu gihe bo ngo bari bazi ko urubanza rwagombaga kuba tariki ya 25 Werurwe nk’uko byari byaremejwe ubwo aba bagabo baherukaga kuburana.
Aba basirikare bahise bavuga ko batiteguye kuburana mu gihe badafite abuganizi babo mu by’amategeko.
Ibi byatumye Perezida w’inteko iburanisha abaza uruhande rw’Ubushinjacyaha icyo ruvuga kuri iki kibazo, uru ruhande narwo ruvuga ko ari uburenganzira bw’abaregwa kuburana bafite ababunganira.
Ibi rero ni byo byatumye Urukiko rutegeka ko urubanza ruzakomeza tariki ya 8 Mata 2015.
Aba bagabo uko ari batatu baregwa ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha  bigamije kwangisha abaturage  ubutegetsi buriho, gukora ibikorwa bigamije gusebya igihugu, guhishira nkana ibimenyetso ndetse no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Kuri Brig. Gen Rusagara Frank ubushinjacyaha buvuga ko yari afite  bingaro kuri Tennis Club ya Nyarutarama aho yajyaga yicara akazajya afata buri musirikare wese uciyeho akamucengezamo ibitekerezo byo kumwangisha ubutegetsi ndetse no gusebya ubuyobozi n’Umukuru w’Igihugu.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Col. Tom Byabagamba nawe byaje kugaragara ko yari  mu bikorwa  byo gusebya ubutegetsi buriho no gushaka kwangisha abaturage ubuyobozi  afatanije n’umuvandimwe we Himbara David ndetse akomeza kugirwa inama ariko ntiyumva.
Gusa aba bagabo bo bavuga ko ibyo babashinja nta shingiro bifite.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNoneho baje badafite abunganizi babo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwongeye gusubika urubanza ruregwamo Brig.Gen Frank Rusagara, Col.Tom Byabagamba na Sergeant, demobe Kabayiza Francois. Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho abunganira aba basirikare batabonetse mu Rukiko, kuko ngo babwiwe ko urubanza ruzakomeza kuri uyu wa 26 Werurwe 2015 bitinze. Abaregwa bose uko ari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE