Mukamugema kuri radio itahuka yerekanye urwango yangaga Kigeli V
Mukamugema nase Mbonyumutwa
Ishyano riragwira hambere Serge wo kuli radio itahuka yafashije Mukamugema kugaragaza urwango yangaga Umwami Kigeli V
Maze kumva ikiganiro cyahise kuli radio itahuka cyakozwe na Ndayizeye Serge na mukamugema mwene Mbonyumutwa narumiwe numvise ukuntu Mukamugema yikomye inaralibonye pasteur Mpyisi amuziza ko yavuzeko Kigeli yakoze neza.
Serge Ndayizeye na Ezra Mpyisi
Maze Banyamakuru b’inyenyeri mumfashe gusohora ibyiyumviro byange kuko ikiganiro cyanyuze kuri radio itahuka cyahungabanije benshi.
Ese Umwami Kigeli V Mukamugema ashinja ubwicanyi yabanje akavuga ibya parmehutu ya se Mbonyumutwa, Parmehutu yatwikiye abatutsi ibalira inka yigabiza ibyabo nonese nibarize Mukamugema niba atagoreka amateka kuki ibyo abica iruhande.
Ese parmehutu ya Mbonyumutwa abo yishe kuki atabavuga nabo yagize imfubyi!!!!ubwe yivugira ko yize kandi amashuli ye yayatangiye ku ngoma ya cyami,yatubwira abana babatutsi bali bafite uburenganzira bwo kwiga icyo bashatse ali bangahe igihe ise yayoboraga cyangwa nabamusimbuye?? Kuki atavuga ukuntu abatutsi bali barahejwe mu gisilikare no muyindi myanya yose,akitwaza Ruhashya wenyine wumutsi wali mu gisilikare.
Kigeli ko yarihiye impunzi parmehutu yali yaramenesheje watubwira nabura umututsi wahishe muli genocide cyangwa se waba warafashije!!!
Nibarize Mukamugema,kuki atamureze ubwo bwicanyi akiliho,none ukaba urwana numugogo!!! ese yabanje agakiruka nilisiti yasohotse ishinja umugabo we Mbonampeka kwica abatutsi muli genocide dore ko yigeze no kuba minisitiri wubutabera.
Muli genocide umugabo we Mbonampeka Stanislas yigeze kuvugira kuli radio rutwitsi RTLM ya kantano ko niba inkotanyi zidahagaritse intambara abatutsi bo mu gihugu bashira.
Mukamugema ubwe yali afite carte ya CDR rya shyaka ryangaga abatutsi urunuka ndetse we n’umugabo we bemeraga interahamwe.
Ubundi mu kinyarwanda ntabwo iyo umuntu apfuye bamukurikiza imijugujugu niyo yaba hali nicyo yakoze aliko Umwami Kigeli yagaragaje urukundo nurugwiro no gufasha impunzi zali mukaga parmehutu yali yarangaje.
Mukamugema ati abakobwa batanu biyanditseho Kigeli, ati ese bose yali kubarongora!!! ni akumiro pee!!! niba bariyanditseho Kigeli ibyo ko ali umubili wabo byali bigutwaye iki koko!!!ibyo ninkabyabindi ku mabaliyeli
interahamwe zahigaga abakobwa zibambura ngo uwo zisanga yali yanditseho Kigeli zimwice.
Ese ko uli inaralibonye none nkaho wakwigishije ubwiyunge ukaba ubiba urwango ubwo inama uzagira abato ni iyihe??? uti Mbonyumutwa yali igitangaza!!! Imana imuhe iruho ridashira,twe ntituzinduwe no kuvuga abigendeye,aliko gerageza kugabanya urwango wangaga Umwami Kigeli kuko we yatabarutse neza ntarwango yagiraga.
kandi menya gusaza utanduranyije cyane, ubundi radio itahuka nayo ikwiye kureba ukuntu yazajya izana abatumire bavuga ibifite ishingiro ikareka kubiba urwango mu Banyarwanda.
Umubyeyi Yvonne i Kigali
Ntawe uvuga Uwitahiye nabi. Kirazira. Kandi abantu benshi bazi neza Umwami Kigeli V bamuvugaho ubupfura.
Ariko uziko abo babutu bibyigomeke bagitekereza ko umututsi atari umuntu nka bandi! Iyo mu burayi dimanche baba bateraniye mu kiliziya njye nibaza ibyo basenga bikanyobera.kandi abatutsi nkabo nabo turabujuje i Rwanda birirwa bica abahutu batazi icyo bazira.