Visi Meya, Uhagaze François ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku (Ifoto/Gasarasi G.) 

 

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uhagaze François, akomeje gushinjwa n’abaturage kwigwizaho ibirombe, ariko we abihakana yivuye inyuma.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Uhagaze François umaze igihe kinini ashinjwa kwigwizaho ibirombe, yahakanye amakuru avuga ko yaba afite ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Asa n’urakaye, Uhagaze yagize ati “Nta kirombe na kimwe mfite, cyaba icy’amabuye y’agaciro cyangwa se icy’umucanga. Abavuga ibi bagamije kumparabika no kuntesha umutwe.”
Uhagaze yakomeje avuga ko abizi neza ko abamuharabika bakoresha bamwe mu banyamakuru, bakagenda bavuga ko ntacyo amariye abaturage, ahubwo ko yita ku nyungu ze bwite.
Bikaba bivugwa ko iki kibazo cyagiye kimushyamiranya kenshi n’abaturage bafite ibirombe, ngo kuko abyigwizaho yitwaje umwanya w’ubuyobozi arimo.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku, yabwiye Izuba Rirashe ko byaba bibabaje koko uyu Muyobozi yigwijeho ibyo birombe.
Ati “Abayobozi bagomba kurengera inyungu z’abaturage aho kurengera izabo bwite. Iki kibazo tugiye kugikurikirana, kandi iyo biramutse bigaragaye ko Umuyobozi yakoze amakosa runaka nta cyatuma atabibazwa.”
Hagati aho, abaturage  bo mu Karere ka Muhanga bakaba badahwema kugaragaza ko hari abayobozi batita ku nyungu z’abaturage ahubwo ugasanga bamwe muri bo baba bibereye mu mishinga ibafitiye inyungu zabo bwite.
Gusa Yvonne Mutakwasuku akaba avuga ko ubusanzwe abayobozi batabuzwa kujya mu mishinga cyangwa se mu mashyirahamwe abyara inyungu, ngo ikibujijwe ni ukuyabera Umuyobozi