Nyuma y’uko mu minsi ishize mu karere ka Huye, ubwo urukiko rw’ibanze rwa Ngoma, rwari rumaze gukatira igifungo cy’imyaka ibiri umugororwa akagerageza gutoroka nyuma akaraswa igapfa, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mata 2016, mu karere ka Muhanga kuri Station ya Polisi, umugabo wari uhafungiye Polisi ivuga ko yashakaga guciga yarashwe arapfa.

Mu masaha ya saa moya za mu gitondo kuri iki Cyumweru, umugabo witwa Mbyariyehe Olivier wari ufungiye kuri Station ya Polisi ya Kiyumba mu Karere ka Muhanga yarashwe arapfa. Polisi ivuga ko Mbyariyehe Olivier yarashwe ubwo yageragezaga gucika uburoko.

Mbyariyehe Olivier yatawe muri yombi na Polisi kuwa 14 Mata 2016 akurikiranyweho gukubita agakomeretsa bikomeye ushinzwe umutekano wo mu rwego rwa DASSO witwa Hategekimana Jeremie wari mu kazi ke ubu akaba arwariye mu bitaro bya Kabgayi.

Polisi ivuga ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Mbyariyehe Olivier yakuweho amapingu kugira ngo ajye mu bwiherero, ariko ngo we akagerageza gucika. Ari bwo ngo umupolisi wari ku burinzi yarasaga mu kirere amuburira undi ntiyamwumvira bituma amurasa arapfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, aganira n’Igihe cyanditse iyi nkuru yagize ati: “Ubwo Mbyariyehe yafatwaga, yasanzwe atema ibiti mu ishyamba rya Leta mu Murenge wa Rongi ashaka gutwika amakara. Ubwo umukuru w’Umudugudu aherekejwe n’umu-DASSO yageragazaga kumuhagarika, yatemye umu-DASSO akoresheje umuhoro.”

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi yashize mu karere ka Musanze umugororwa witwaga Muhumuza Frank yagerageje gutoroka umucungagereza akamurasa agapfa, ndetse no ku wa 31 Werurwe 2016 mu karere ka Huye umugororwa witwaga Nakabeza Theophile, Urukiko rw’ibanze rwa Ngoma rwari rumaze kumukatira igifungo cy’imyaka ibiri ahamwe n’icyaha cy’ubujura, yashaka gutoroka umucugagereza akamurasa akahasiga ubuzima.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNyuma y’uko mu minsi ishize mu karere ka Huye, ubwo urukiko rw’ibanze rwa Ngoma, rwari rumaze gukatira igifungo cy’imyaka ibiri umugororwa akagerageza gutoroka nyuma akaraswa igapfa, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mata 2016, mu karere ka Muhanga kuri Station ya Polisi, umugabo wari uhafungiye Polisi ivuga ko yashakaga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE