Muhanga: Batejwe imbere no kwishyuza ubwiherero
Ubwiherero rusange (Ifoto/Ububiko)
Abishyuza abagana ubwiherero mu maresitora, utubari, ku isoko rya Muhanga, n’ahandi, baratangaza ko babona kwishyuza ubwiherero ari akazi nk’akandi kuko ngo kabatunze bo n’imiryango yabo.
Ufitinema Julienne, wishyuza ubwiherero buri hafi y’isoko rya Muhanga, yabwiye Izuba Rirashe ko bishyuza ubwiherero bitewe n’uko baba babukoreye isuku. Ati “niyo bwaba ubwiherero rusange turabwishyuza kuko tuba twahakoze isuku, twaguze amazi, impapuro z’isuku, isabune n’ibindi bikenerwa ku muntu ugiye mu bwiherero”.
Yakomeje avuga ko koko hari abasuzugura akazi kabo, ariko ngo abona bidakwiye kuko kabatunze, ati “aho kwirirwa dusabiriza twahisemo kwishyuza ubwiherero kandi tubona bigenda neza”.
Rukundo Camille, nawe yabwiye iki kinyamakuru ko kwishyuza ubwiherero bimutunze, kandi ngo n’ubwo hari ababyinubira we abona ari ingirakamaro. Ati”tutishyuje ubwiherero ninde wajya ubukorera isuku? Tubwishyuza ku nyungu z’abakiriya bacu kuko amafaranga tuvanamo adufasha mu kugura ibikoresho bakenera mu gihe bari mu bwiherero”.
Umwe mu bafite resitora yishyuza ubwiherero mu Mujyi wa Muhanga, utarashatse ko amazina ye atangazwa, nawe yavuze yafashe icyemezo cyo kubwishyuza nyuma yo kubona ko hari abantu benshi bava hirya no hino bakaza kwanduza umusarane we kandi batari abakiriya be, bityo abona atajya abona amafaranga yo kubusukura no guhemba umukozi , ahitamo kwishyuza abaza babushaka batari abakiriya be.
Yagize ati “abakiriya bacu ntitubishyuza, ariko uturutse ahandi tumusaba igiceri cy’ijana, kidufasha kugura ibikoresho by’isuku, guhemba umukozi no kugura amazi”.
Yakomeje avuga ko izo zose ari ingaruka zo kutagira ubwiherero rusange buhagije, asaba ubuyobozi kureba uko bwazakemura iki kibazo.
Ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, umuvugizi w’akarerer ka Muhanga Sebashi Claude, yavuze ko koko ikibazo cy’ubwiherero gihari kandi bari kugishakira ingamba, aho yavugaga ko hari ubwiherero bugezweho bwitwa Ecosan bwubatswe hirya no hino, ariko kugeza ubu ubwo bwiherero bukaba butaritabirwa.
Twababwira ko ushaka ubwiherero mu Mujyi wa Muhanga bimisaba amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 50-100.