Banyarwanada bakunda igihugu nimwemere ukuli kujye ahagaragara.Genocide

yarabaye idutwalira imiryango biratubabaza,imfubyi ni nyinshi,aliko hali abadashaka

kumva ukuli.uwateye ibuye ku karere ni uwimitse abicanyi akabaha intebe,yarangiza akabwira abacikacumu ngo sentiment zabo bazifungirane mu tubati.

 

Uwateye ibuye ku karere ni uwinjiye abyina insinzi mu mivu yamaraso abandi

bashengurwa nintimba,akinjira yigabiza ibyabandi ataruhiye mubyo yise kubohoza.

 

Uwateye ibuye ku karere ni uwigaruruye igihugu cyose akikuza akigira Imana kandi

ali umwana wumuntu.

Harya Mugenzi ngo araseka? muragirango se abyimbye agahanga ahekenye amenyo

imfura ishinjagira ishira.Nibase atarakuliye mu bugome yabizira?

 

Ese Ndahiro iyo avuga abapfobya ko yinjiye abyina insinzi mu mivu yamaraso

genocide ikaba yaramukamiye indege ikaba yarahanutse aryamye muli CND

aho ahubwo ntiyaba ali mubateye iryo buye ku karere?

i

Icyakora ntacyo aliza dore ko akili ingaragu niyo mpamvu atagira umugira inama

aracyali umusore niyitonde batazamubenga azize ivuzivuzi rye.

 

Abo bikoma ukuli ni babandi ba rusahulira mu nduru,aliko mulibeshya abanyarwanda barabibona kandi agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

Ese ko mwikomye Mugenzi azira ko atavuga ibibashimisha mwumva abanyarwanda babihorera mukagirango ntibabona?abo bacikacumu mwagize ingaruzwamuheto

mwilirwa mwogeza genocide mwabateje mukaba mwilirwa muyicuruza mugashira

mu bifu byanyu,usibyeko mutazigera muhaga.

 

Inama nabagira ni ukwiyegereza Imana kuko ibihe byabasatiliye ikinyoma

mwimitse ninzangano bizabagaruka aliko ntalirarenga aharaho mwahinduka

ntawamenya,aliko nabagira inama yo gusaba Mugenzi imbabazi kuko abo bakoranye nabo babanye nabaturanyi bose baramuzi ko ali inyangamugayo ko ntamacakubili yigeze,ahubwo mulimo kumutwerera ibyanyu kandi ukuli guca mu ziko ntugushya.

 

Ndangije mbamenyesha ko abanyarwanda barambiwe amacakubili mwimitse

kandi umuruho mwateje igihugu uzabahama maze abanyarwanda bongere

bubake igihugu cyabo mu bwisanzure.

Umubyeyi Angelique.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBanyarwanada bakunda igihugu nimwemere ukuli kujye ahagaragara.Genocide yarabaye idutwalira imiryango biratubabaza,imfubyi ni nyinshi,aliko hali abadashaka kumva ukuli.uwateye ibuye ku karere ni uwimitse abicanyi akabaha intebe,yarangiza akabwira abacikacumu ngo sentiment zabo bazifungirane mu tubati.   Uwateye ibuye ku karere ni uwinjiye abyina insinzi mu mivu yamaraso abandi bashengurwa nintimba,akinjira yigabiza ibyabandi ataruhiye mubyo yise kubohoza.   Uwateye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE