Mu Rwanda :Abakobwa basaga ibihumbi 7 bafunzwe bazira gukuramo inda-GLIHD
Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD) uratangaza ko abakobwa babarirwa mu 7300 mu Rwanda bafungiye gukuramo inda.
- Umuhuzabikorwa wa GLIDH, Tom Mulisa, avuga ko abakobwa 7300 bakuyemo inda babaga biyemeje gupfa no gukira
Urubyiruko rw’abakobwa rwakuyemo inda rwatangarije Umuhuzabikorwa wa GLIHD ko abakozi bo mu ngo bafatwa ku ngufu ahanini n’abakoresha, abiga mu mashuri yisumbuye bagashukwa n’abacuruzi n’abatwara ibinyabiziga, hari kandi ngo n’ikindi gice cyishora mu busambanyi gishakisha imibereho kubera ubukene.
Girubuntu Danila, wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko hakenewe gushyiraho gahunda yihariye yo kuganira ku buzima bw’imyororokere kugira ngo bahashye ikibazo cyo gukuramo inda.
Agira ati “Mu mashuri byakwigishwa kurushaho naho mu byaro hagashyirwaho imigoroba y’abakobwa”.
Mu rwego rwo gushaka umuti kuri iki kibazo, Umuryango GLIHD watangiye ubukangurambaga ku rubyiruko, abagabo n’abagore, abakozi bo mu ngo, abakobwa biga n’abatiga kugira ngo basobanukirwe n’uburengenzira bwabo ku buzima bw’imyororokere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, katangirijwe iki gikorwa, Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortuné, avuga ko ari ikibazo gihangayikishije ngo gifite inkomoko ku babyeyi, n’abana ubwabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko ku bufatanye na GLIHD bagiye gutangiza uburyo bw’amahuriro y’abakobwa mu tugari akazafasha kuganira n’ibyiciro bitandukanye ku ngaruka zo gutwara inda ku bakobwa, n’uburengenzira ku buzima bw’imyororokere.
Ayo mahuriro ngo azanaganirwamo icyo abakobwa bashobora gukora nk’imishinga yatuma biteza imbere bagatandukana n’ubukene butuma bishora mu mibonano mpuzabitsina.
Mukagatana agira ati “Ntabwo twatekerereza abakobwa icyo bakora, muri ayo mahuriro bazategura imishinga tuzaheraho tubafasha”.
Rumwe mu rubyiruko rw’abakobwa rwiga na rwo rugaragaza ko ubusammbanyi bwiyongereye kandi ko buteje impungenge ku buzima bw’imyororokere n’iterambere muri rusange rukaba ruvuga ko utugoroba tw’abakobwa twazafasha kuganira ku bibazo bikunze kugariza urubyiruko n’indngagaciro z’umwana w’umunyarwanda.