Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2015, imbunda yo mu bwoko bwa kalachnikov na Chargeur irimo amasasu 19 nibyo byafatiwe mu rugo rwa Colonel Jean Baptiste Bagaza wahoze ayoboye u Burundi.

Iyi mbunda yafatiwe mu rugo rwa Bagaza ruhererete ku musozi Ruringanizo, muri komine ya Rutovu intara ya Bururi ikaba yafatanwe abakozi be bemeza ko bayihawe na Bagaza we ubwe.

Byatangajwe ko iyo mbunda yafashwe na Guverineri w’intara ya Bururi Christian Nkurunziza ari kumwe n’ushinzwe iperereza muri iyo ntara ndetse bakaba bahise bayitwara n’ubwo bwose Col Bagaza yatangaje ko yemerewe gutunga imbunda.

Abakozi ba Bagaza bafatanwe iyo mbunga ngo bahoze ari abasirikare bakaba benemeza ko iyo mbunda bayihawe na shebuja kugirango bajye bayifashisha bamurindira urugo.

Mu gihe abakozi bafatanwe iyo mbunda bahise batabwa muri yombi, Col Bagaza yemera ko ari we wayibahaye ndetse ko asanzwe afite uburenganzira bwo gutunga imbunda mu gihugu.

Mu mwaka w’ 1976 nibwo uyu Colonel Jean Baptiste Bagaza yafashe ubutegetsi akoreye kudeta  Perezida Michel Micombero, nyuma y’imyaka icumi n’amezi make Major Pierre Buyoya nawe yahise ahirika Buyoya ku butegetsi.