Imyaka ishize isaga 13 umuryango ubyara perezida w’ igihugu cya Kongo ubuze umwe mu b’ ingenzi bari bawugize, uwo na we akaba ari uwari mukuru muri wo ari we nyakwigendera Laurent-Désiré Kabila wishwe ku wa 16 Mutarama 2001 yiciwe mu biro bye n’ umusirikare muto mu bari bashinzwe kumurinda.

 Urupfu yishwe ntirwatumye agira ubutumwa asiga ku muryango munini yasize tuza kugarukaho muri iyi nkuru. Bamwe mu bana be ubu ntibacana uwaka; Etienne wiyita ko ari we muhungu w’ imfura wa Laurent-Désiré Kabila ntiyemera ko Joseph Kabila ari mwene Laurent-Désiré Kabila cyane ko babyarwa n’ abagore batandukanye kuko umwe afite nyina ukwe undi nyina ukwe.


Laurent Desire Kabila yishwe n’abashinzwe kumurinda agenda atavuze

Amakuru avuga ko ubwo yari akiriho Laurent-Désiré Kabila yashatse abagore batagira ingano barimo ba nyina w’ aba bahungu bombi n’ abandi bakomoka ku bagore yashakaga aho yageraga hose. Umushakashatsi w’ umubiligi witwa Erik Kennes mu gitabo cy’ impapuro 450 yise Essai biographique sur Laurent Désiré Kabila avugamo ko imibanire ya Kabila n’ abagore yabanye na bo ari nk’ amayobera kandi yakoze ubushakashatsi amezi menshi. 

Kabila aho yari mu mashyamba n’umwe mu bagore be

Avugamo ko uyu mugabo yakundaga kwambura bamwe mu basirikare be abagore babo ku buryo ngo mu mashyamba yanyuzemoi arwana huzuye twa Kabila tutagira umubare ( abana batazwi ).

Akimara kwicirwa muri prezidansi i Kinshasa ku wa 16 Mutarama 2001, umuhungu we wayoboraga ingabo zirwanira ku butaka ni we watoranijwe kumusimbura, aho ni na ho bamwe batangiye kuvuga ko Joseph Kabila yaba ari inyuma y’ iyicwa rya Mzee Kabila, ibintu bitaragaragarizwa gihamya n’ imwe. 

Aba bari mu nsi ya Kabila ugaragara hejuru ni abagore n’ abana batagira ingano abandi ntibazwi 

Bamwe mu bagiye bagaruka kuri ibi harimo umugabo ukurikiranweho guhirika ubutegetsi bwa Joseph Kabila akaba aba mu gihugu cya Africa y’ Epfo, Étienne Kabila Taratitu we wemeza ko ari we mfura ya Mzee Kabila ndetse akanakomeza avuga ko Joseph Kabila Atari umuhungu wa Mzee Kabila ko yamureraga ibi bita enfant adoptif cyangwa umwana wagizwe we n’ itegeko Atari amaraso. Ibi kandi bigarukwaho n’ undi murumuna wabo witwa Emmanuel na we wemeza ko Kabila Joseph Atari uwa Mzee Kabila.

Ubu bwumvikane buke mu muryango wa Kabila bukaba ahanini bwaraje nyuma y’ aho Kabila ( pere ) ahirikiye ubutegetsi bwa Mobutu mu mwaka wa 1997 afashijwe n’ ingabo z’ u Rwanda, bikaba ahanini bikomoka ku mubare munini w’ abagore n’ abana ba Kabila kandi akaba yaratabarutse atavuze kuko yishwe bitunguranye cyane.

Sam Kwizera – imirasire.com

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSImyaka ishize isaga 13 umuryango ubyara perezida w’ igihugu cya Kongo ubuze umwe mu b’ ingenzi bari bawugize, uwo na we akaba ari uwari mukuru muri wo ari we nyakwigendera Laurent-Désiré Kabila wishwe ku wa 16 Mutarama 2001 yiciwe mu biro bye n’ umusirikare muto mu bari bashinzwe kumurinda.  Urupfu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE