Abakiliya ba MTN baravuga ko igabanuka ry’abafatabuguzi bayo ryatewe n’uko isigaye itanga serivisi zitanoze ugereranyije n’izitangwa na bakeba bayo)

 

Isosiyete y’itumanaho ikomeye mu Rwanda ikomeje gutakaza abakiriya mu gihe abo bahanganye ku isoko bakomeje kubigarurira.

Imibare itangwa n’ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho mu Rwanda (RURA) irerekana ko guhera muri Mutarama 2014 ukageza muri Mata 2014 MTN yatakaje abakiriya 30.072 (bavuye ku murongo) mu gihe TIGO yungutse abakiliya 146.410 naho AIRTEL ibona abakiriya bashya 23.161.

Bamwe mu bakiriya ba MTN-Rwanda binubira ibiciro byayo biri ‘hejuru’ ndetse na serivisi bavuga ko zitanoze.

Babinyujije ku rubuga rwa Facebook rw’ikinyamakuru Izuba rirashe (Izuba Rirashe Newspaper no ku Izuba Rirashe Newspaper Page); bamwe bavuze impamvu babona zatumye MTN itakaza abakiriya…

Ngabo Ernest yagize ati, “Ibi ntabwo ari igitangaza! Ubuzima mu Rwanda burarushaho guhenda ari nako abaturarwanda bagerageza gufunguka bagashaka icyatuma batimaraho utwabo.”

Amani Rukundo Nshuti  we ati, “Byashoboka ko ibindi bigo byagabanije ibiciro kandi nibyo abakiriya baba bakeneye. Byanashoboka ko igenda itakarizwa icyizere bitewe n’impamvu zitandukanye.”

Claudine Baraka yagize ati, “MTN isigaye igira serivisi mbi kabisa, wa mugani n’abakiyiriho ni uko banga gutakaza contacts zabo kubera ariyo ya mbere yaje abantu benshi bakayiyoboka ariko rwose itugeze ahantu,”

Rogers Izere ati, “Byatewe n’ibiciro bihanitse bya mtn gusa ndizera ntashidikanya ko bazabagarura nibakomeza iyi system bashyizeho ya Super packs.”

Naho Dusabe Francois we avuga ko; “MTN baratwiba, ahubwo n’abandi baba baragiye, nuko ahanini babura uko bagira bitewe nutuzi [imirimo] baba bakora. icya 2 MTN ihindagura ibiciro cyane murebere kuri super pack mu gitondo 800 nimugoroba 900, ntabwo ari byiza.”

Kanda hano urebe ibindi bitekerezo by’abaturage kuri iyi ngingo

Nubwo abakoresha itumanaho mu Rwanda bavuga ko gutakaza abafatabuguzi muri MTN biterwa n’imitangire ya serivisi itanoze ndetse n’ibiciro bihanitse, MTN Rwanda iravuga ko kugabanuka kw’abakiriya biterwa na gahunda yo kwandikisha simukadi ariko ngo mu mezi abiri ashize abantu bariyongereye.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza muri MTN, Yvonne Makolo yabitangarije Izuba rirashe muri aya magambo; “Amezi atatu ashize [imibare] yarazamutse, kubera promotions, gusa amezi abanza habayeho kugabanuka bitewe n’igikorwa cyo kwandikisha za sim cards ariko guhera mu kwezi kwa kane tumeze neza cyane.”

MTN yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu mwaka w’1998, yiharira isoko ry’itumanaho rya telefoni zigendanwa kugeza mu mwaka 2008 ubwo Tigo yatangiraga gukorera mu Rwanda, bidatinze Airtel nayo yinjira ku isoko ry’itumanaho mu Rwanda.

Airtel niyo ifite umubare muto ugereranyije n’abandi kuko muri Mata 2014 yari ifite abakiriya 1.013.103; Tigo Rwanda yari ifite abakiriya 2.357.589 mu gihe MTN imaze imyaka 16 ifite abakiriya 3.530.162.

Kuva muri Mutarama–Mata 2014; Tigo igaragara nk’iyarushize izi sosiyete mu kureshya abakiriya kuko yungutse 146.410 naho Airtel ikabona 23.161.

Ushinzwe itumanaho muri Tigo yabwiye Izuba Rirashe ko bashyize imbaraga mu gushaka abakozi bitanga kandi bakora neza

Pierre Kayitana yagize ati; “Kwiyongera kw’abakiriya bacu biraterwa n’abakozi bakora cyane, ikindi gutega amatwi ibyifuzo by’abakiriya nabyo byagize uruhare muri iri zamuka.”

Tigo ivuga ko yongereye imirongo ikwirakwiza itumanaho mu gihugu hose.

Kugeza ubwo twarangizaga gutegura iyi nkuru; twari tutarabona igisubizo cya Airtel ku birebana n’imibare igaragazwa n’ikigo ngenzura-mikorere ku mirimo imwe ifitiye igihugu akamaro.

Kugeza muri Mata 2014; abakoresha itumanaho rya telefoni zigendanwa mu Rwanda bari bageze  kuri 6.900.854