Protais Mitali uheruka kwegura ku mwanya w;’ ubuyobozi bw’ ishyaka PL nyuma yo kugirwa Ambasaderi w’ u Rwanda muri Ethiopie, amakuru aravuga ko yaba yahungiye ku mugabane w’ u Burayi, aho ashinjwa kugira uruhare mu inyerezwa ry’ umutungo w’ishyaka yayoboraga.

Amakuru aremeza ko ishyaka PL ryamenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’ u Rwanda ibirebana n’uko Mitali akekwaho kurigisa umutungo w’ishyaka ubarirwa muri miliyoni zirenga 50 z’ amafaranga y’ u Rwanda, maze iyi Mnisiteri ihita imutumiza ngo azaze kwisobanura mu Rwanda, ahita yerekeza i Burayi.

JPEG - 51.4 kb
Ambasaderi Protais Mitali bivugwa ko yaba yahungiye i Burayi

Protais Mitali yasezeye ku mwanya w’ubuyobozi muri iri shyaka kubera ko ngo atashoboraga kuzuza inshingano ze z’ubuyobozi bw’ ishyaka mu gihe ari hanze y’igihugu, ukwegura kwe kwemezwa n’inama y’iri shyaka yabaye ku cyumweru tariki ya 29 Werurwe, Perezidante w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Donatille Mukabarisa akaba ariwe wasigaye nk’umuyobozi w’agateganyo w’ishyaka PL.

Soma: Ambasaderi Mitali Protais yeguye ku buyobozi bw’ishyaka PL gusa arashinjwa gukoresha nabi umutungo w’ishyaka

Mitali yatumijwe na Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga kuwa 23 Werurwe 2015 ngo aze kwisobanura ku bimuvugwaho, aho byari biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata 2015.

Kuri uyu wa Gatanu, akaba aribwo amakuru yamenyekanye ko Mitali Protais yahagurutse muri Ethiopia aho kuza mu Rwanda yerekeza ku Mugabane w’u Burayi n’ ubwo igihugu yerekejemo kitaramenyekana.

Mbere yo kugirwa Ambasaderi w’ u Rwanda muri Ethiopiya, Protais Mitali yayoboye Minisiteri ya Siporo n’ umuco, aho yasimbuwe na Habineza Joseph, uyu nawe akaba aheruka gusimbuzwa Uwacu Julienne.

Imirasire

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSProtais Mitali uheruka kwegura ku mwanya w;’ ubuyobozi bw’ ishyaka PL nyuma yo kugirwa Ambasaderi w’ u Rwanda muri Ethiopie, amakuru aravuga ko yaba yahungiye ku mugabane w’ u Burayi, aho ashinjwa kugira uruhare mu inyerezwa ry’ umutungo w’ishyaka yayoboraga. Amakuru aremeza ko ishyaka PL ryamenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE