gikorwa cyo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016, amajonjora y’i banze yasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu Murenge Remera mu Karere ka Gasabo kuri Sports View.

Abakobwa 14 bagomba gutoranywamo 5 bazahagararira Umujyi wa Kigali

Ni nyuma yo guca mu Ntara y’Amajyepfo, mu Majyaruguru, i Burengerazuba no mu Burasirazuba aho hose bikaba byarasabwaga ko hagomba kugenda hatoranywa abakobwa 5 bahagarariye buri Ntara.

Bityo mu Ntara zose hakaboneka 25 bagomba gutoranywamo 15 bazajya muri Bootcamp aho hagomba gutoranywamo nyampinga w’u Rwanda.

Si ubwiza gusa burebwa. Ahubwo harebwa byinshi mu mico igomba kuranga umwali w’u Rwanda birimo n’uburyo abana n’abandi muri iyo bootcamp.

Ku itariki ya 06 Gashyantare 2016 nibwo hateganyijwe igitaramo kizabera muri Petit Stade i Remera kizatangazwamo abakobwa 15 bafite amahirwe yo kuvamo umwe uzaba nyampinga.

Uko abakobwa bagiye batorwa ngo bahagararire Intara zabo. Mu Majyaruguru hatowe Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Mujyambere Sheillah na Harimana Umutoni Pascaline.

Mu majyepfo ni, Umutoniwabo Cynthia, Bitariho Nasra, Isimbi Eduige na Karake Umuhoza Doreen.

I Burengerazuba ni, Mutesi Jolly, Mutoni Balbine na Umuhumuriza Usanase Samantha.

Mu Burasirazuba ni, Uwase Rangira Marie d’Amour, Gisubizo Abi Gaelle, Akili Delyla, Uwimana Ariane na Kaneza Nickta.

Urutonde rw’abakobwa 14 bujeje ibisabwa bagomba gutoranywamo 5 bazahagararira Umujyi wa Kigali.

Amazina Yavutse Indeshyo Ibiro Numero
Ikirezi Sandrine 1996 1m75 59.9 11
Mpogazi Vanessa 1995 1m82 49.2 1
Naima Rahamatali 1991 1m71 66.3 9
Ange Kaligirwa 1993 1m72 47.4 3
Urayeneza Helene 1993 1m72 42.9 7
Kwizera Peace Ndaruhutse 1996 1m77 62 8
Umunezero Sandrine 1998 1m70 48 13
Nkurunziza Daniella 1993 1m75 45.5 6
Mutoni Jeanne 1996 1m73 49.6 10
Umunezero Olive 1994 1m70 47.9 5
Amanda Uwase Mellisa 1994 1m70 58.3 2
Nyinawumuntu Galliah 1992 1m72 46.9 14
Ashimwe Fiona Doreen 1994 1m71 51.3 12
Mutesi Eduige 1997 1m71 50.5 4

Vanessa Mpogazi ari mu bakobwa baje kwiyamamaza nyuma yo kugaragara mu bakobwa biyamamarizaga MissRwanda 2015

Uyu yarebwaga uburebure

Ku biro 45kg bisabwa yarengejeho 4kg

Mu gihe hategurwaga imyanya y'abagize akanama nkemurampaka

Mike Karangwa, Carine na Eminante bagize akanama nkemurampaka

Andrew Kareba wari uyoboye uyu muhango

Kundwa Doriane MissRwanda 2015 yari aho

Ange Kaligirwa

Amanda Uwase Mellisa imbere y'abagize akanama nkemurampaka

Abakobwa bose bagomba gutoranywamo 5 batambuka

Mpogazi Vanessa witabiriye iri rushanwa ubugira kabiri

Nkurunziza Daniella

Mutoni Jeanne

Naima Rahamatali

Nyinawumuntu Galliah

Umunezero Olive

Umunezero Sandrine

Urayeneza Helene

Ikirezi Sandrine

Kwizera Peace Ndaruhutse

Mutesi Eduige

Eminante yibazaga niba amuha 'Yes' cyangwa 'No'

Mike Karangwa ntiyanyuzwe n'ibisobanuro yahawe

Rusaro Carine yari azamuye ahanditse 'No' bivuga ko atanyuzwe neza

Aba nibo bakobwa 14 bashoboye guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka kugirango batange neza ibisobanuro by’imishinga bazageza ku banyarwanda mu gihe umwe muri bo ashobora kugira amahirwe yo kuba yakwegukana ikamba rya MissRwanda 2016.

Kuri iyi nshuro hakaba hatoranyijwe abakobwa 9 aho kuba 5 kubera ko zimwe mu Ntara zagiye zitabona umubare wa batanu. Bityo abo bane basaga bakazuza umubare w’abakobwa 25 bari bakenewe mu irushanwa.

  1. Ikirezi Sandrine
  2. Mpogazi Vanessa
  3. Naime Rahamatali
  4. Ange Karigirwa
  5. Umunezero Olive
  6. Kwizera Peace Ndaruhutse
  7. Ashimwe Fiona
  8. Mutesi Eduige
  9. Umutoni Jane

Aba nibo bakobwa batambutse

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSgikorwa cyo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016, amajonjora y’i banze yasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu Murenge Remera mu Karere ka Gasabo kuri Sports View. Ni nyuma yo guca mu Ntara y’Amajyepfo, mu Majyaruguru, i Burengerazuba no mu Burasirazuba aho hose bikaba byarasabwaga ko hagomba kugenda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE