Minisitiri Kamanzi yasabye imbabazi Abatutsi mu izina ry’Abahutu
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi yasabye imbabazi “Abatutsi kubera ibyaha bakorewe n’Abahutu”, kugira ngo abakozi ba Ministeri ayobora ya MINIRENA n’ibigo biyishamikiyeho ari byo Ikigo cyo kubungabunga ibidukikije REMA n’icyo guteza imbere umutungo kamere RNRA, nabo babashe gukurikiza iyo gahunda.
Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 12/11/2013 ibyo bigo byatangizaga gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’uko inzego zose n’abaturage bakangurirwa kuyigira umuco, Ministiri Kamanzi yavuze ko mu buzima bwe atigeze arangwa n’amacakubiri; nyamara akaba yasabye imbabazi Abanyarwanda by’umwihariko Abatutsi.
Bwana Kamanzi yagize ati: “…nzirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu izina ry’ubwoko bw’Abahutu mbarizwamo, nagira ngo nkoreshe uyu mwanya nsabe imbabazi Abanyarwanda bose, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi kubera ibibi byose bakorewe mu izina ry’Abahutu, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingaruka zayo.”
Yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishingiye ku myumvire y’ibibazo byashenye Ubunyarwanda biturutse ku mateka mabi n’ingaruka zayo, “ku isonga hakaba Jenoside yakorewe Abatutsi bigizwemo uruhare n’Abahutu”.
Minisitiri Kamanzi yavuze ko ikigamijwe ari ugushaka ibisubizo birambye abona nk’inkingi yo kubaka Ubunyarwanda ubuziraherezo. MINIRENA n’ibindi bigo bivuga ko buri wese uzumva uruhare rwe n’ibikorwa bye mu mateka mabi yabaye mu Rwanda, akwiye kubyicuza uko bikwiye n’umutimanama we, akabyatura akanabisabira imbabazi Abanyarwanda bose, cyane cyane abo byagizeho ingaruka mbi; kandi iyi gahunda ikaba iteganijwe guhoraho no kuba umuco mu Banyarwanda.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ifite ihame rivuga ko kuba Umunyarwanda atari uko umuntu yaba afite ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda, ahubwo ngo ni “ukwiyumvamo igihugu cyawe, bikagutera ishema no kudatezuka ku butwari bwo kugikorera no kucyitangira igihe cyose bibaye ngombwa, bigashingira ku ruhare tugomba kugira mu miyoborere yacyo myiza izira amacakubiri, tukubaka n’umuco wo kwicyemurira ibibazo byacu dufatanye urunana.”
“Ikigamijwe muri iyi gahunda, ni ukugirango hatagira abamenera mu Banyarwanda nk’uko abakoloni babigenje; turashaka kwiyandikira amateka yacu aho kuyavugirwa n’abandi”, niko Umunyamabanga uhororaho muri MINIRENA, Caroline Kayonga yabisobanuye.
Fred Nyetweka, umwe mu basobanuriwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda, akaba akorera muri RNRA we yashimangiye ati: “Abanyarwanda bari bakwiye kwigira ku Banyamerika, aho uzasanga amoko yose yo ku isi abana muri icyo gihugu nta vangura, ryaba irishingiye ku ibara ry’uruhu, ubwoko, inkomoko, ubumenyi n’ibindi.”
Amoko ngo yagizwe Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, nyamara ngo ibi byari ibyiciro by’ubukire biri mu moko gakondo ya nyayo uko ari icyenda, nayo yari agizwe n’inzu 18; nk’uko umwanditsi w’amateka, akaba na Visi Perezida w’Inteko izirikana, Muvunanyambo Apollinaire, yabisobanuriye abitabiriye ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda.
Simon Kamuzinzi
Source: www.kigalitoday.com/spip.php?article14024#sthash.TnKIfj2E.dpuf
Ahubwo birakwiye kuvuga ngo “Minisitiri Kamanzi yasabye umugati”. Ni ukuri koko uwariwe wese wakoze ibyaha agomba kubiryozwa, ariko utaragize icyo akora ni inzirakarengane. Icyaha ni gatozi. Ushaka guhakwa asaba umugati, nabisabire imbabazi. Ariko njye ndi umuhutu ntazo nasaba! Bajye bareka kubeshya. Ariko ubundi ko twe RPA tuzasaba imbabazi ryari z’abahutu “twaklininze”? m Umutara n’ahandi?
Ariko mumbwire neza, iyi gahunda Kagame n’umugore we yo kwirirwa abahutu bapfukamiye abatutsi ntizazana ikibazo muri runo Rwanda? Ubu se ababyeyi banjye bishwe n’abahutu? Kuki bashakako umwana wanjye yazasaba imbabazi ngo ni uko abyarwa n’umuhutu kandi abishe sekuru bo batagambiriye kuzimusaba? Nta muntu iwacu twishe ntanubwo twigeze tubitekereza, aba bahutu basaba imbabazi bage babikora mu izina ryabo ntibakanshyiremo mu bo basabira imbabazi. Niyamye nkomeje izinkomamashyi, nkombambehe za Kagame zikomeje gushyiraho icyaha abahutu bose nkaho nta muhutu utari umwicanyi! Uyu Kamanzi nasabe imbabazi ndabona koko anareba nk’umwicanyi maze aduhe amahoro! Assyiiiiiiiiiii we!
Stanislas ait génocide yakorewe ubwoko bw’abatutsi n’ubwoko bw’abahutu. Hagati y’ ibivugwa mu gusaba imbabazi n’ibivugwa muri gahunda ndi umunyarwanda harimo ikinyuranyo gikomeye (différence fondamentale). Ku buryo bizasenya aho kunga. Niba ari ubwo se Arusha na Gacaca zaje kumara iki? None se abahutu n’abatutsi bishwe n’inkotanyi bazaba aba nde? Kurandura imizi y’ibibazo by’abanyarwanda birasaba ubutwari bwo kuvugisha no kwemera ukuri n’iyo kwaba gukarata!
Ntimugire ikibazo. Nanjye nkumututsi, nsabye abahutu imbabazi mwizina ryabatutsi bose. Abasopecya, abasaja, abadubai, abajepe nabandi bose.