Impunzi zigera ku bihumbi 15 zahunze umujyi wa Manono muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zihunga imirwano hagati y’ingabo za Leta FARDC n’inyeshyamba za Bakata Katanga zigamije kugira Intara ya Katanga igihugu cyigenga.

 

Ibyo byatangajwe n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ikorera mu duce tw’amajyepfo ashyira iburengerazuba n’amajyaruguru ashyira iburasirazuba bwa teritwari ya Manono mu majyaruguru y’Intara ya Katanga.

Impunzi zirenga 12000 zatangiye guhunga iyi mirwano

Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko abagera ku 6 644 bo mu duce twa Kishale na Kilundu mu birometero 205 uvuye i Manono bavanywe mu byabo hagati y’italiki ya 2 na 7 Werurwe 2014, bahungira mu gace ka Shamwana.

Nk’uko imiryango itegamiye kuri Leta ikomeza ibitangaza, abantu ibihumbi 6 byavuye mu gace ka Lwaba byerekeza mu gace ka Ntambwe mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bwa Manono.

Amazu amagana n’amagana yaratwitswe muri Manono

Ibyo byemezwa na none na , Sylvestre Amundala, ushinzwe ibikorwa by’iterambere muri ako gace yagize ati :«ni ukuri, inyeshyamba zari zaje zigamije gutwika amazu yo mu rusisiro rwa Kyungu mu birometero 25 uvuye mu gace ka Shamwana.

Izo nyeshyamba zatemye abana b’umuyobozi w’urusisiro, babarega kuba ibyitso by’ingabo za Leta. Inyeshyamba zatwitse n’izindi nsisiro zihana imbibi n’urwa Kyungu.»

Abdou Nyampeta-Imirasire.com

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/impunzi-18.jpg?fit=500%2C286&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/impunzi-18.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONImpunzi zigera ku bihumbi 15 zahunze umujyi wa Manono muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zihunga imirwano hagati y’ingabo za Leta FARDC n’inyeshyamba za Bakata Katanga zigamije kugira Intara ya Katanga igihugu cyigenga.   Ibyo byatangajwe n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ikorera mu duce tw’amajyepfo ashyira iburengerazuba n’amajyaruguru ashyira iburasirazuba bwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE