Maneko Za Kagame zasesekaye mu gihugu cy’ububiligi
Murabe maso abandi bicanyi ruharwa basesekaye mu gihugu cy’Ububiligi
- Intumwa y’umwicanyi ruharwaJack Nziza witwa Mugisha Francis yasesekaye mu Bubiligi afite umugambi w’ubuhotozi
Mugisha Francis iburyo
Ndabasaba ko mwamfasha ndetse mukanafasha abanyarwanda bugarijwe n’ibikorwa by’ubwicanyi bwa Leta ya FPR iyobowe na Paul Kagame maze mukancishirizaho iyi nkuru yo kuburira bamwe mu bayobozi ba RNC bari mu gihugu cy’Ububiligi.
Iyi nkuru irihutirwa ku buryo mwaherako muyingereza kuri Bwana Jean Marie Micombero, uza kw’isonga ry’abahigwa n’inzego z’ubutasi bwa Perezida Paul Kagame kugirango muri iyi minsi yirinde kuko abicanyi bamaze gusesekara mu Bubiligi kandi ngo ntibarara batamwivuganye. Uwashinzwe icyo gikorwa cyibisha ni umukozi waturutse Kigali witwa Mugisha Francis, wanagaragaye iBuruseli ku manywa ya none ari kumwe na Bwana Uwamungu Joseph (Maneko Mukuru muri Ambassade y’Urwanda mu Bubiligi). Uyu Maneko ngo akaba ariwe ubitse imbunda yo mu bwoko bwa silencieux, izakoreshwa mu kwivugana uyu Jean Marie Micombero.
Andi makuru nashoboye kubwirwa n’umwe mu nshuti zanjye w’intore icuditse n’uwashinzwe kuneka gahunda z’uyu bwana Micombero, ni uko uyu Mugisha Francis yashinzwe n’umwicanyi kabuhariwe Generali Jack Nziza guhuriza hamwe ibikorwa byo kwivugana uyu Micombero, kubera ahanini aho agejeje Paul Kagame na bagenzi be mu kubashinja iby’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenali Habyarimana. Iyi dosiye rero isigaye ituma Paul Kagame na bagenzi be badasinzira, niyo igiye gutuma imbaraga zose zishyirwa mu Bubiligi kugirango uyu mutanga buhamya akanaba umwe mubayobozi ba RNC ku mugabane w’Uburayi yicwe.
Umugambi wo kumwica wararangiye, ariyo mpamvu iyi nkuru igomba kujya ahagaragara maze nk’uko baca umugani mu kinyarwanda, ibuye ryagaragaye ntiribe rikishe isuka. Kubera ukwihutirwa kw’iyi nkuru, nanagerageje kumushakisha kuri telefoni ye igendanwa sinamubona none uwaba yamubona ahereko amugezaho iyi nkuru imuburira.
- Doreikindi cyitso cy’abicanyi ba Leta ya Kagame : uwiyita Kavurati Bryan
Undi wihishe mu batavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame ni uwitwa Kavurati ariko amazina ye akaba ari Rugano Eustache. Uyu ni umwe mubayobozi ba rya shyaka rya Kazungu na Habimana bahoze muri RNC.
Amakuru nashoboye kumenya ni uko uyu Kavurati yabaye recruited na Lieutenant-Colonel Burabyo ukora muri Ambassade y’Urwanda iKampala akanaba azwi mu bikorwa byo kurigisa abahigwa bukware na Generali Jack Nziza mu gihugu cya Uganda. Nyuma y’urugendo yakoreye Kampala mu bihe bishize, Kavurati yashoboye kwemera ko hari ibikorwa byo kumenya gahunda z’abari ku isonga ry’abatavuga rumwe na Leta ya Kigali bari mu Bubiligi, ndetse Burabyo amwizeza ko azamuhuza n’Umwicanyi ruharwa Jack Nziza kugirango bazumvikane ishimwe ashoboye kubafasha kuzahitana Jean Marie Micombero na bagenzi be mu gihugu cy’Ububiligi.
Ntibyatinze rero Kavurati asesekara Kigali abonana na Generali Jack Nziza abizeza ibitangaza yikuriramo aye, none ubu ararwana no gusoza ubutumwa yahawe bw’ubwicanyi ; kuburyo ngikurikirana niba yaba none kuwa 31/10/14 yaba yamaze guha raporo uyu mwicanyi Francis Mugisha.
Ikindi nashoboye kumenya ni uko mu gihe abatavuga rumwe na Leta ya Kigali bajyaga kwigaragambya bamagana umwicanyi Paul Kagame mu bwongereza, uyu Kavurati yahagurukanye nabo, agenda yohereza ubutumwa bugufi uwitwa Col Gishayija na Major Patrick Karuretwa ababwira umwuka uri mubo bahagurukanye bagana London. Ageze London, yaciye murihumye bagenzi be, ajya kubonana naba maneko n’abajepe ba Paul Kagame, agumayo ntiyagarukana nabo bari bajyanye.
Uyu kavurati nawe ni uwo kwirinda kuko naramuka ashoje umugambi mubisha yatumwe, azisubirira Kigali gufata ishimwe rye, anajye gukurikiranira hafi umushinga yafunguriwe Kampala, Uganda na Jack Nziza.
Abatavuga rumwe na Paul Kagame bo mu Bubiligi murabe maso iyi week end batagira uwo babakuramo.